Impanuka yahitanye abantu bane, 14 barakomereka
— June 11, 2017
Please enter banners and links.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu imodoka ya Toyota Hiace yavaga i Gakenye yerekeza i Kigali yakoze impanuka ikomeye ihitana abantu bane, abandi 14 barakomereka.
Iyi mpanuka yabaye hashize iminsi mike habaye indi ya Coaster yahitanye abantu 14 ,abantu bakaba bibaza impamvu hakomeje kuba impanuka mu gace kamwe zigahitana abantu.
Umuvugizi wa Polisi, Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, CIP Emmanuel Kabanda, yatangarije IGIHE ko iyi mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Nyamweru, Akagari ka Nyamweru, Umurenge wa Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge.
CIP Kabanda yasobanuye ko minibisi toyota Hiace RAC 914 J yavaga Gakenke yerekeza Kigali yageze muri Nyamweru ita umuhanda igonga igiti cy’amashanyarazi, kirayitangira.
CIP Kabanda yavuze ko abantu bane bahise bapfa, abandi 14 barakomereka bajyanwa mu bitaro bitanduaka byo mu Mujyi wa Kigali; umunani bajyanywe muri CHUK, batunu mu Bitaro bya Kibagabaga, undi umwe ajyanwa mu bya Kanombe.
Kugeza ubu ntiharamenyekana icyateye iyi mpanuka, CIP Kabanda yagize ati ”Iperereza ryatangiye ngo hamenyekane icyateye iyo mpanuka, gusa hari abari muri iyo modoka bavuga ko babonye umushoferi asa n’uwabuze feri mbere y’uko impanuka iba.”
Iyi mpanuka yabereye muri uyu muhanda kuri uyu wa Gatandatu ije ikurikiye indi ikomeye yabaye mu kwezi gushize ubwo Coaster ya sosiyete itwara abagenzi ya Kigali Safaris yagonganaga n’indi modoka, ikarenga umuhanda, abantu 14 bitaba Imana, abandi barakomereka bikomeye.
2,277 total views, 1 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
Leave a reply