umu amakuru- Dr.Frank Habineza wa Green Party afite ibyishimo 2 biganisha ku matora y’umukuru w’igihugu | Umusingi

Dr.Frank Habineza wa Green Party afite ibyishimo 2 biganisha ku matora y’umukuru w’igihugu

Please enter banners and links.

Perezida w’Ishyaka rya Green Party riharanira Demokarasi n’ibidukikije Dr.Frank Habineza afite ibyishimo 2 nkuko yabigaragaje ku rubuga rwe rwa Facebook aho bwa mbere yashimishijwe no gusurwa na Ambasaderi  w’igihugu cya Sweden mu Rwanda witwa Jenny Ohlsson wamusuye iwe mu rugo.

 Dr.Frank Habineza yagize ati “n’ishimiye ko nasuwe na Ambasaderi wa Sweden iwanjye mu rugo”.

 Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza Dr.Frank Habineza icyo uruzinduko rwa Ambasaderi Jenny Ohlsson rwari rugamije ariko ntibyadushobokera.

Ariko amakuru dukesha bamwe mu barwanashyaka ba Green Party avuga ko uruzinduko rwa Ambasaderi wa Sweden rwari rugamije kuvugana na Dr.Frank Habineza aho ageze imyiteguro y’amatora y’umukuru w’igihugu ndetse bikaba bivugwa ko Frank Habineza yamwijeje ko azatsinda amatora aho azaba ahanganye na Perezida Kagame agakora amateka.

Ikindi cya 2 cyashimishije Dr.Frank Habineza ni uko Kuwa mbere taliki 12 Kamena 2017 aribwo azajyana kandidatire ye kuri komisiyo y’igihugu y’amatora ,akaba yabitangarije ku rubuga rwe rwa facebook na twitter.

Abantu benshi bakaba biteguye kumva ijambo azabwira abanyamakuru avuye kuri komisiyo y’amatora dore ko abantu benshi ubu ariwe biziye ko ariwe washobora Perezda Kagame kumutsinda mu matora n’ubwo hari abandi bavuga ko nta washobora Perezida Kagame kumutsinda dore ko Amashyaka PSD na PL bamaze kwemeza ko amajwi yabo yose bazayaha Perezida Kagame.

Gatera Stanley

2,803 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.