Iyo numvise izina Kagame numva amahoro nakumva izina Paul nkumva umutekano _Ishyaka PL
— June 5, 2017
Please enter banners and links.

Kuwa 4 Kamena 2017 irindi shyaka ryo mu Rwanda PL naryo ryiganye irya PSD mu gushyigikira Perezida Kagame Paul mu matora y’umukuru w’igihugu ateganijwe mu kwezi kwa munani uyu mwaka.
Nyuma yo gutanga ko nabo bazashyigikira Perezida Kagame mu matora Perezida w’Ishyaka rya PL Mukabalisa Donatille yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru abazwa niba Ishyaka PL ridakeneye kwicara mu Rugwiro aho Perezida Kagame yicara ubu dore ko ubundi Amashyka intego ari ukujya ku butegetsi. Mukabalisa Donatille akaba ari we Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’uRwanda yavuze ko igihe cyo kujya mu Rugwiro kitaragera n’ikigera bazajyayo ariko ubu hagunda ihari ni uko Ishyaka ryacu ryihisemo gushyigikira Perezida Kagame kubera ko abaturage benshi basabye ko ingingo y’itegeko nshinga kugirango Perezida Kagame n’abacu bari barimo mu basabye bityo rero n’ubu bakaba bakomeje kumushyigikira.

Bamwe mu bayoboke ba PL bishimiye icyemezo cy’Ishyaka cyo gushyigikira Perezida Kagame


Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Mukabalisa Donatille ,nyuma yo gutangaza ko bazashyigikira Perezida Kagame yagize ati “uyu mwaka ni special kandi abantu bamenyereye ko Amashyaka ari uguhangana ariko twe n’ukuzuzanya tuzi aho Amashyaka yagejeje igihugu cyacu agisenya”.
Abantu batangiye kuvuga byinshi nyuma yo kubona Amashyaka bakekaga ko akomeye yose yafashe icyemezo cyo gushyigikira Perezida Kagame mu matora y’umukuru w’Igihugu.
Umwe mu banenze iki cyemezo utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “urabona Perezida w’Inteko ishinga amategeko yatinyuka guhangana na Kagame ari Kagame wamuhaye umwanya ariho?Dr.Vencent Biruta ni Minisitiri yatinyuka guhangana na Kagame ariwe wamuhaye akazi?ejo yarabyivugiye twarabyumvise ko Perezida yahaye umukombozi wabo kuba Minisitiri w’Intebe abaha kuyobora Guverinoma imyaka 3 bose se n’inde watinyuka guhangana nawe mu matora?”.
Bamwe mu bayoboke b’Ishyaka PL uyu munsi hari abavugaga ngo iyo bumvise izina Kagame bumva amahoro abandi bati iyo twumvise izina Paul bumva umutekano ,abandi nabo bati tudashyigikiye Perezida Kgame wadukuye mu manegeka ubu tukaba dutuye mu midugudu washyigikira nde w’undi?.
Abandi barimo abagore bati ubu turara mu nzu zirimo amashanyarazi ,turasuka imisatsi tukisiga amavuta meza ,tukivuza kuri Mituelle de santé ,abana bariga neza ,yadusubije agaciro nta mpamvu yo kutamushyigikira ,abagore twarakubitwaga none yarabiciye.
Gatera Stanley
2,960 total views, 3 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Mayor wa Kamonyi UDAHEMUKA Aimable yeguye ku kazi kubera impamvu zikomeye
1 Comment
Nawe nyumvira koko ! Abanyarwanda benshi iyo twumvise ayo mazina n’asa nayo turahahamuka, none nyumvira koko !!!