Kuki Abanyarwanda umuco wo gutabara abari mubyago batawugira?
— June 5, 2017
Please enter banners and links.

Abantu batandukanye baribaza impamvu mu Rwanda abantu badafite umuco wo gufasha abantu bagize ibyago nk’uko ahandi babigenza.
Mu minsi ishize havuzwe impanuka yahitanye abantu 14 hapfiramo umugore n’abana be 2 ,abantu bakibaza impamvu umugabo w’uwo mugore wapfuye n’abana yasigaye mugahinda gakomeye kuki abantu badatabara umuntu nk’uwo kuko gupfusha umugore n’abana 2 ushobora no gusara.
Mu bindi bihugu abantu bahita batekereza kujya kuri Televiziyo no ku maradiyo no mu binyamakuru bagatangira kumutabariza niyo yaba ari umukire ariko bimuha gukomera mu mutima we ndetse akumva ko adasigaye wenyine.

Iyo niyo modoka yahitanye umugore n’abana be 2 ,umugabo akaba yarasigaye wenyine
Umwe mu gabaganiriye n’ikinyamakuru Umusingi utarashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “hari abantu benshi hano hanze bafite ibibazo bamwe baba bakeneye kujya kwivuza hanze ariko nta bushobozi kandi twese tugize umutima wo gutabara nta cyatunanira”.
Abandi icyo gitekerezo cyo gutabara babinyujije ku mbuga nkoranya mbaga za Facebook na twitter aho batanga urugero rwo mu gihugu cy’uBwongereza I Manchester aho baherutse gutera igisasu ariko abantu bakusanyije amafaranga yo gufasha imiryango y’ababuze ababo ndetse abakinnyi b’umupira w’amaguru n’abahanzi nabo baritanga bashyigikira igikorwa cyo gutabara mu gihe hano mu Rwanda ibyo bintu bidakunze kuhaba kandi ni umuco mwiza.
Hari umwe mu babonye ibyo bamwe banditse kuri Facebook nawe yandika agira ati “hari bake bafite uwo mutima utabara ariko usanga ari bake kandi iyo babikoze ntibimenyekana hakwiye abantu guhaguruka bakajya babimenyekanisha abantu baboneka ari benshi”.
Mu gihugu cya Uganda iyo habaye impanuka nk’iyo abakire bajya gutabara abasigaye ndetse bagatwara abanyamakuru kugirango icyo gikorwa kimenyekana n’undi ufite umutima utabara nawe atabare cyangwa bigishe abantu umuco wo gutabara.
Reba bamwe mu banditse ibitekerezo byabo kuri facebook nabo banenga kutagira umuco wo gufasha cyangwa gutabara .Jado Castar
Twungurane ibitekerezo. I Manchester haherutse kwitaba Imana 22 bazize umwiyahuzi.Benshi ubu barafasha banafata mu mugongo Imiryango y’ababuze ababo banarwanya Iterabwoba. Mu Rwanda, impanuka iherutse kudutwara Abanyarwanda 15 ingunga imwe,umubyeyi wabyaye yisanga ari incike. Uretse no kwisuganya ngo tuyagire ababuze ababo, byanatunaniye twese nk’abitsamuye kwamagana abachauffeurs bamwe bakabije kutumaraho abantu? Cyose bavandimwe,aho ubumuntu bwacu ntibucagase cyangwa se ntihari ibitari bibi twatira mu mico y’abandi? Tubikozeho iki se bantu b’i Rwanda? No kuba abantu se nabyo tubiharire Reta gusa?
Top of Form
102Ndori Semana, Ally Soudy and 100 others
Comments
Alexis Libanje Oya ntitukarangazwe n”ibishimisha gusa kandi hari ibibabaje bikomeye cyane…Gupfusha abantu 15 batazize urw’ikirago, kuri stade tugakora nkaho ntacyabaye…Ariko twaba turimo kureba ibyo mu Ubwongereza tukababaza ngo habaye iki? Tube abantu nako tugire ubumuntu..
Abanyarwanda 15 bose tukanuma kweli.biriya byanyeretse ko ntabumuntu tugira kandi ko no kwibuka tubikora kubera igitsure cya leta.Tugomba guhindura imyitwarire dufite tukaba abanyarwanda bafite indangagaciro za kimuntu.
Sinkibyo c nyamara muri twe hari abirirwa ku mbuga nkoranyambaga tuvuga ngo love manchester nyamara iwacu bicika tubireba. Twigize ba mwangamwabo mu iterambere. Yego nabo kubaha pole si bibi ark c twebwe kuki twumva twakabaye tereriyo. Sibyiza rwose….See More
Impanuka ni impanuka ishobora kubaho imodoka yagenda gahoro ,iparitse, yihuta, itewe no kurangara, kudatekereza kugaciro kabo utwaye, cg se Kuba n’umu choffeur yasinze nabyo birashoboka kimwe nuko ushobora gutwara neza impanuka igaterwa n’undi ufite a…See More
Gatera Stanley
Bottom of Form
2,937 total views, 1 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
Leave a reply