Hamenyekanye impamvu 2 Ishyaka PSD rizashyigikira Perezida Kagame mu matora
— June 3, 2017
Please enter banners and links.

Kuri uyu wa 3 Kamena 2017 mu kigo cya Croix rouge ku Kacyiru habere inama rusange y’Ishyaka PSD yari igamije kwemeza uzahagararira iryo Shyaka mu matora y’umukuru w’igihugu ateganijwe mu kwezi kwa 8 uyu mwaka wa 2017.
Uyu munsi nibwo Ishyaka PSD ryemeje kumugaragaro ko nta wundi muntu Ishyaka rizashyigikira mu matora uretse Perezida Kagame.
Abanyamakuru na abanyamuryango ba PSD bari biteze n’amatsiko menshi uwo muntu bagiye kubwirwa uzahangana na Perezida Kagame mu matora y’umukuru w’igihugu ariko bagiye kumva bumva Dr.Iyamuremye Augustin Perezida wa PSD avuze ko Ishyaka ryahisemo gushyigikira Perezida Kagame.
Abantu nyuma yo kumva ko bazashyigikira Kagame batangiye kwibaza impamvu batangaje gushyigikira Perezida Kagame kandi Ishyaka FPR ritaremeza umukandida.

Minisitiri w’Intebe Murekezi Anastase asuhuza Dr.Cencent Biruta

Dr.Iyamuremye Augustin wasomye icyemezo cy’Ishyaka

Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi

Prof.Shyaka Anastase asuhuza Minisitiri w’Intebe Murekezi Anastase bahuje izina
Dr.Vencent Biruta akaba yavuze ko impamvu bahisemo gushyigikira Perezida Kagame ari uko yahaye umukombozi wabo kuba Minisitiri w’intebe akaba yaragize Murekezi Anastase Minisitiri w’intebe ndetse abaha kuyobora Guverinoma imyaka 3 yose bityo nabo bakaba ntakindi bamuhemba uretse kumushyigikira agakomeza kuyobora.
Mu gihe PSD yo yamaze kwemeza uwo bazashyigikira na PL ku munsi w’ejo nayo izavuga uwo izashyigikira amakuru agera ku kinyamakuru Umusingi aravuga ko nabo bazashyigikira Perezida Kagame.
Nyuma yo gutangaza uwo bazashyigikira habaye ikiganiro n’abanyamakuru maze Dr.Vencent Biruta abajijwe ibyo PSD yakoze ku giti cyayo bitari ibya FPR yabuze igisubizo maze avuga ko bihari byanditse.Ishyaka nka PSD wavuga ko ibikorwa byaryo byanditse ukabura na kimwe ubwira umunyamakuru akubajije?.
Dr.Vencent Biruta yakomeje avuga ko indi mpamvu bahisemo Ishyaka ryabo rya PSD ryahisemo gushyigikira Perezida Kagame ni uko abaturage bahisemo gusaba ko itegeko nshinga rihindurwa Perezida Kagame agakomeza kuyobora bityo nabo bakaba nabo ari bamwe mu bifuza ko akomeza akayobora.
Ubundi Amashyaka atandukanye aba atavuga rumwe n’Ishyaka riri kubutegetsi iyo ashyigikira iriri ku butegetsi biba bikwiye ko ahuzwa rikaba rimwe nta mpamvu yo kuricamo ibice.
Gatera Stanley
2,549 total views, 3 views today

Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
1 Comment
Ubwo se murashaka kuvuga ko bashyigikiye HE kugira ngo imbehe zabo barebe ko zitakubama?Oya ntimugakabye.