Menya Impamvu amakuru aturuka muri Afurika y’Epfo avuga ko Ivan Semwanga atari we wapfuye
— June 2, 2017
Please enter banners and links.

Urupfu rw’umuherwe Ivan Semwanga rukomeje guteza ibibazo cyane cyane mu itangazamakuru n’umuryango we nkuko bikomeje kuvugwa n’abantu batandukanye.
Uyu munsi tariki 2 Kamena 2017 umunyamakuru witwa Joseph ukora kuri Bukedde TV yavuze ko hari umuntu wo muri Afurika y’Epfo wamutelefonnye umurambo wa Ivan Semwanga wurijwe indege aramubwira ati “ihute ujye Entebbe ku kibuga cy’indege hari agapapuro kari ku isanduka irimo umurambo ugakureho urasangaho amazina y’umuntu wapfuye ntago ari Ivan Semwanga”.
Umunyamakuru yarihuse bishoboka ashaka kugirango atahure niba koko ibyo abwiwe ari ukuri ariko icyamubabaje nkuko yabivuze ni uko ku kibuga abashinzwe umutekano bamutindije akagera ku isanduka asanga abitwa ba kanyama(abagabo bibigango) barinda isanduka barimo gukuraho ako gapapuro kari kashyizwe hejuru ku isanduka.

Agapapuro kavugwa ni kariya kari hejuru y’isanduka umugabo wambaye ingofero yashakaga gufata

Ibinyamakuru bitandukanye bikomeje kwandika ko Ivan Semwanga atari we wapfuye cyangwa se babahaye umurambo uteri wo ariko ibindi bitangazamakuru bikavuga ko ariwe wapfuye.
Abo mu muryango wa Ivan Semwanga harimo na mushi we bavukana bavuze ko Ivan Semwanga bamuzi kandi mbere yo kumushyingura babanje kugenzura niba umurambo wazanywe ari we basanga ariwe.

Zari wahoze ari umugore wa Ivan asezera umurambo
Mushiki we yagize ati “njye na mwiboneye inzara ze n’amaso n’ibirenge hose nasanze ari we abaavuga ibyo ubwo bafite ibindi bagamije ahubwo uko ni ugushinyagurira umurambo n’umuryango we”.
Umunyamakuru Joseph avuga ko n’ubwo yasanze agapapuro barimo ku karwanira bagatwara ariko akemeza ko Ivan Semwanga yapfuye.
Undi muntu wo mu muryango wa Ivan yagize ati “ubu abana ba Ivan n’uwahoze ari umugore we Zari bahaguruka bakurira indege ari uko batazi amakuru ya se cyangwa Zari atazi amakuru y’uwahoze ari umugabo we?amakuru ya Ivan yarakurikiranywe aho yari arwariye mu bitaro amafoto arahari abantu barayabonaga ibyo ababivuga ko atapfuye bafite izindi nyungu twe tutazi ariko Imana imwakire kandi imuhe iruhuko ridashira”.
Muhungu John –Kampala
3,184 total views, 3 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Leave a reply