Inzu ya Tom Rwagasana ifite pisine itara ryayo ryo hanze rigura ibihumbi 800
— May 25, 2017
Please enter banners and links.

Mu gihe bamwe mu bari abayobozi ba ADEPR bari mu rukiko baburana ibyaha bashinjwa byo kunyereza imitungo y’Itorero bamwe mu bamurwanyaga bahaye Ikinyamakuru Umusingi amafoto y’Inzu ya Tom Rwagasana bavuga ko ihenze cyane ku buryo itara ryo hanze rigura ibihumbi 800.
Umwe mu baduhaye ayo mafoto y’inzu ya Tom Rwagasana uri mu bamurwanyaga utashatse ko amazina ye atangazwa kuri uyu wa 25 Gicurasi 2017 yagize ati “ubu se ko numvise ngo Tom Rwagasana ahakana ko yanyereje umutungo w’Itorero ubu iyi nzu amafaranga yubatsemo iyi nzu yayakuyehe?”.
Turasaba ko amakuru yose amenyekanye itangazamakuru mudufashe kugirango agere kure no mu nkiko bayamenye bashobore kumubaza aho ayo mafaranga yayakuye kugirango abisobanure abantu bamenye ukuri.

Inzu ivugwa ko ari iya Tom Rwagasana

Nguwo Tom Rwagasana uvugwa muri iyi nkuru

Ku irembo ry’igipangu kwa Tom Rwagasana

Itara ryo mu nzu muri Salon kwa Tom Rwagasana

Akabati kari mu nzu kwa Tom Rwagasana byose birahenze
Hari abandi bavuga bati Tom Rwagasana inzu ye ashobora kuba inzu ye yarayanditse ku bana be ibyo bita ibya Tom mugasanga bitamwanditseho.
Tom Rwagasana na bagenzi be ubu bafunzwe bashinjwa kunyereza arenga Miliyari 2 yanyerejwe bityo bamwe mu bamurwanyaga bakaba bakeka ko amwe muyo bashinjwa ashobora kuba yarubatsemo iyo nzu.
Ikinyamakuru Umusingi kiracyacukumbura amakuru yimbitse kumenya niba inzu abarwanya Tom Rwagasana bavuga ko ari iye kandi ko ihenze cyane aho bavuga ko itara ry’iyo nzu rigura ibihumbi Magana inani ,tukamenya niba iyo nzu koko ari iya Tom.
Ikinyamakuru Umusingi kiracyakora n’ubundi bucukumbuzi ku bandi bayobozi bafunganywe na Tom Rwagasana amazu yabo nkuko abamurwanya bavuga ko nabo bafite amazu y’ibitangaza meza kandi ahenze cyane.
Tom Rwagasana ufunzwe ntitwashobora kumubona kugirango agire icyo avuga ku mutungo bita ko ari uwe ariko ntitwabona uko tumubaza nta n’umuhagarariye mu mitungo ye uzwi byemewe kugirango tumubaze ariko n’ubwo atarahamwa n’icyaha nkuko yaburanye ahakana ibyaha ashinjwa ubu aracyari umwere ashobora kurekurwa akazisobanura ku byo abamurwanya bamushinja ko inzu ye bavuga ko ihenze yaba yarayubatse mu mafaranga ashinjwa kunyereza.
7,866 total views, 3 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply