Perezida Kagame yakiriye abanyeshuri ba Wharton Business School menya impamvu yabakiriye
— May 25, 2017
Please enter banners and links.

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Kane tariki 23 Gicurasi 2017 yakiriye itsinda ry’abanyeshuri 30 biga muri Wharton Business School bari mu rugendoshuri rugamije kwiga ku iterambere ry’u Rwanda.
Aba banyeshuri bari mu Rwanda kuva ku wa 23 Gicurasi 2017, bazasoza uruzinduko rwabo kuwa 27 Gicurasi 2017.
Nyuma yo kwakirwa n’Umukuru w’Igihugu, Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu cy’Iterambere (RDB), Clare Akamanzi, yabwiye itangazamakuru ko aba banyeshuri bari kwiga ku bintu bitandukanye u Rwanda rwigejejeho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.



Yagize ati “Ibyo bamaze kwiga ni uruhare rw’ubuyobozi mu iteramabere, bamaze kwiga ukuntu twakoze gahunda yo kwegereza ubuyobozi abaturage, ikindi bamaze kwiga ni uburyo abikorera bafasha igihugu mu iterambere n’ibindi bitandukanye .”
Mu kwiga ku iterambere rigaragara u Rwanda rwigejejeho, Akamanzi yavuze ko aba banyeshuri basobanuriwe umwihariko w’u Rwanda mu kwishakira ibisubizo harimo nka gahunda ya Girinka, imihigo n’izindi.
Akamanzi agaragaza ko gusura u Rwanda kw’aba banyeshuri na rwo ruba rubifitemo inyungu, yaba ku bashobora kuzagaruka kurukoreramo cyangwa se kururatira abandi.
Yagize ati “Ni abantu bashobora kuzagaruka gushora imari mu gihugu, kuko nibabona ibyiza dukora, bakabona uburyo turimo gufasha abikorera, bashobora kuzagaruka kandi byarabaye aho abantu baza rimwe bazi ko baje gusura ariko bakagaruka kuko bahabonye amahirwe atandukanye.“

Perezida Kagame asuhuza bamwe mu banyeshuri bamwishimiye

Umuyobozi Mukuru wungirije wa Wharton Business School, Prof Katherine Klein, waje ayoboye iri tsinda ubwo yaganiraga n’itangazamakuru nyuma y’ibiganiro

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere, RDB, Clare Akamanzi, aganira n’itangazamakuru
Yakomeje avuga ko bashobora no kuba abavugizi b’u Rwanda kuko baba barumenye neza kandi bakomoka mu bihugu bitandukanye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no muri Aziya.
Umuyobozi Mukuru wungirije wa Wharton Business School, Prof Katherine Klein, uvuga ko yagize amahirwe yo guhura kenshi na Perezida Kagame, ashimangira ko abanyeshuri yaje ayoboye bavomye amasomo akomeye mu biganiro bagiranye n’Umukuru w’Igihugu.
Yagize ati “Njye n’abanyeshuri banjye tumaze iminsi myinshi mu gihugu, twatunguwe n’iterambere ryacyo, tuhakuye amasomo y’icyerekezo cya Perezida wa Repuburika, uko yubatse ubuyobozi bwe, twanitaye cyane ku kureba imbogamizi n’amahirwe ari mu iterambere ry’igihugu kandi tuzashishikariza abandi kuza kwigira ku Rwanda.”
Kuri gahunda y’urugendo rwabo bateganya gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali; Trust Industries; Umudugudu w’Icyitegererezo wa Rweru; Gashora Girls Academy n’ahandi.Aba banyeshuri kandi bishimiye ikirere cy’uRwanda aho bavuga ko ari kiza ugereranije n’ikirere cy’iwabo.
2,751 total views, 1 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply