umu amakuru- Yagombaga kwicwa asimbuka igipangu atabizi agwa kwa Ambasaderi ubu ari muri Danmark | Umusingi

Yagombaga kwicwa asimbuka igipangu atabizi agwa kwa Ambasaderi ubu ari muri Danmark

Please enter banners and links.

Umunsi w’umuntu iyo utaragera barakurasa ntupfe ,imidoko yakugonga ntupfe ,umugabo witwa Ronald Kasekende aganira inkuru ye uburyo yagombaga kwicwa ariko Imana ikamwereka inzira agakira urupfu n’ubuzima bubi yararimo ubu akaba yibereye muri Danmark aho ameze neza.

Kasekende avuga ko yashinjwaga ibintu byinshi birimo kugambanira igihugu cya Uganda ,kwica ,gufata abana ku ngufu ,ubujura n’ibindi byaha byinshi ariko bakaba barabimushinjaga kubera yari umunyamuryango wa FDC.

Baramufashe bamufungira ahantu hatazwi umuryango we waramushakishije ahantu hose muri za gereza ,kuri polisi hose baramubura bazi ko yapfuye ariko yari afungiwe ahantu hatazwi yicwa urubozo.

Kasekende avuga ko abantu baba bashinjwe kwica urubozo ati ushobora guhura nabo mu nzira  ukabona n’abantu basanzwe bafite imiryango bakora inshingano nk’izabandi bantu ku buryo utabakekera ibyo bakora ariko mu mitima yabo n’inyamaswa zikunda kwica zikunda amaraso.

Imwe mu mafoto y’umuntu wicwa urubozo (internet)

Kasekende akomeza avuga ko yafungiwe ahantu hatazwi bakunda kwita safe house ,umuntu ufungirwa muri safe house niwe wakubwira ibiberayo kuko bagukorera ubugome bwose bubaho kugukanda amaso ,kugukubitisha amashanyarazi ,kukujomba ibyuma ku bugaboo ,kugukuramo inzara z’intoki cyangwa zibirenge ,kukukwicisha inyota n’inzara ,kukujomba ibikwisi ku rurimi n’ibindi byinshi.

Kasekende avuga ko abica abantu urubozi muri izo nzu ziba ziri ahantu zihora zifunze utamenya n’ibikorerwamo ko bakwimura inshuro nyinshi ariko bakakujyana mu modoka bagupfutse ku maso kandi bakakujyana bakwicariye ari benshi ku buryo nta nuwakubona.

Kasekende uko inkuru ye yamenyekanye ,yasabaga Imana ko yabona ikimwica agakira kwicwa urubozo yari amazeho iminsi nibwo yagize igitekerezo cyo kwiheba agashaka uburyo yapfumura igisenge cy’inzu agasimbuka wenda agapfa ahunga kuko yari yarabuze icyamwica.

Uwamuzaniye ibiryo yashyizemo ikiyiko arangije kurya aragihisha atangira kujya yurira inzu agakoresha ikiyiko ashaka gupfumura igisenge kugirango ahunge akajya abikora gahoro gahoro agezeho igisenge (prafo)iragwa nawe vuba vuba mu gushaka gukuraho ibiti riramukata ariko arakomeza aba aciyemo akigera hejuru umusirikare aba aramubonye ararasa ariko ntiyamuhamya.

Umusore ageze hejuru yabonye igiti cyari inyuma yicyo gipangu ariko kiri mu kindi gipangu byegeranye arasimbuka agwa muri icyo giti kirekire akimanukiraho ahagarara ku gipangu nacyo kirekire arasimbuka agwa muri icyo gipangu agwa nabi abanza kubura umwuka.

Amaze kugwa muri icyo gipangu abana baba muri icyo gipangu n’abakozi barahuruye urusaku ruba rwinshi baziko ari umujura bashaka kumusohora ubwo n’abasirikare n’abapolisi bari ku gipangu bakomanga bashaka kwinjira.

Umugore wa Ambasaderi yumvise urusaku aza kureba icyabaye asanga n’uwo musore avirirana amaraso Kasekende mu ijwi rito cyane amufataho aramubwira ati barashaka kunyica ntabara umugore aba arabyumvise.

Umugore yumvaga n’abakomanaga ku gipangu bavuga ko ari abasirikare kandi kirazira kuvogera Ambasade ,umugore yahise ahamagara umugabo we amubwira ko abasirikare bateye urugo rwe Ambasaderi ahamagara muri Perezidansi abaza impamvu abasirikare bavogera igihugu cye muri make Kasekende yari yageze mu kindi gihugu cya Danmark.

Ambasaderi ahamagaye muri Perezidansi nibwo n’abanyamakuru bamenye ko Kasekende akiriho atapfuye nibwo muri Ambasade bamuhaye ibiryo bamuha amazi arakaraba bamushakira Telephone atangira kurya neza no kwambara neza muri make yari yamaze kugera mukindi gihugu nibwo yatangiye kubwira abanyamakuru inkuru ye imenyekana gutyo ubu Kasekende yibera muri Danmark aho avuga ko iyo umunsi w’umuntu utaragera ntacyakwica.

Ibi bintu byo kwica abantu urubozo bikwiye kwamaganwa ndetse na Perezida Museveni akaba aherutse kwamagana abantu bica abandi urubozo mu gihe baba batarahamwa n’icyaha ati “mushobora kumwica urubozo mukamumugaza kandi nyuma mugasanga ari umwere”.

Inkuru ya Kasekende n’amafoto y’abantu bicwa urubozo bitangiye kuvugwa cyane muri iyi minsi  aho hafatiwe abantu batandukanye bakekwa kwica Andrew Felix Kaweesi  muri Uganda bakabazana mu rukiko bafite ibisebe bikabije bakavuga ko bicwa urubozo.

Ibi kandi bihabanye n’amahame ya Human rights watch kuko n’ukoze ichaha ntakwiye kwicwa urubozo kuko nta tegeko rihanisha umuntu gufungirwa ahantu hatazwi kandi akicishwa inzara ,agakubitwa ahubwo ukoze icyaha icyo aricyo cyose agezwa imbere y’umucamanza akaburana yatsindwa agahanishwa ibihano biteganywa n’itegeko akajya gufungirwa muri gereza.

Gatera Stanley

 

3,436 total views, 3 views today

About author

Related Articles

1 Comment

  1. Murashi May 21, 2017 at 9:10 am

    Uuuuh ngo M7 arabyamagana!!!!
    Kandi ariwe ushyiraho bene iyo
    Mitwe yitwara gutyo!!!

    Ntimukansetse shn!!!

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.