Umucungamari wa koperative afunzwe akekwaho kunyereza miliyoni 30
— May 17, 2017
Please enter banners and links.

Kuri sitasiyo ya Polisi ya Ruharambuga yo mu karere ka Nyamasheke, hafungiye uwitwa Ndababonye Damien w’imyaka 43 y’amavuko ukekwaho kunyereza arenga miliyoni 30 muri koperative COTEGA y’abahinzi b’icyayi bo mu murenge wa Karambi mu karere ka Nyamasheke, akaba ari umucungamari wayo.
Nk’uko umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba Chief Inspector of Police(CIP) Theobald Kanamugire abitangaza, ngo binyuze ku muyobozi w’iyi koperative muri iki gihe, abanyamuryango bayo bagera ku 3343 bagejeje ikirego kuri sitasiyo ya Polisi ya Kanjongo muri aka karere, nibwo ku italiki ya 12 Gicurasi hafashwe umucungamari wa koperative.
CIP Kanamugire mu kwemeza aya makuru yagize ati:” Nibyo koko uyu mugabo afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Ruharambuga, aho yafatanywe n’imodoka RAC 654 V nayo ya koperative, hatangijwe iperereza ryimbitse ngo hakurikiranwe ufite uruhare wese mu inyerezwa ry’amafaranga ya koperative.”
Akomeza avuga ko amafaranga agaragazwa n’abatanze ikirego ko yaburiwe irengero, ni 30,100,000 y’amanyarwanda aho agira ati:” Keretse hagize ibindi iperereza rigaragaza ko byabuze , kugeza ubu ni ariya mafaranga aregerwa akaba anahwanye n’agaciro k’iriya modoka yafatanywe.”
Kuri iki gikorwa, umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba akaba avuga ko abashinzwe amakoperative n’abayagize bakwiye kujya bumvikana kandi bakanoza imikoranire hagamijwe gukoresha mu buryo bukwiye , umutungo izi koperative ziba zifite.
CIP Kanamugire yagize ati:” Ntawe ukwiye gukorersha umutungo wa koperative uko abyumva cyangwa ngo awukoreshe mu nyungu ze bwite cyangwa iz’agatsiko runaka kuko binyuranyije n’amategeko kandi bihanirwa, niyo mpamvu uriya mugabo afunze kandi ahamwe n’ibyo akekwaho yabihanirwa.”
Kunyereza umutungo bihanwa n’ingingo ya 325 y’igitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda , bikaba bihanishwa igifungo uva ku myaka 5 kugeza kuri 7 n’ihazabu yikubye inshuro kuva kuri ebyiri kugeza kuri eshanu z’agaciro cy’ibyanyerejwe cyangwa ibyangijwe.
1,907 total views, 5 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Mukakarangwa Francisca na Batamuriza Esther baratabaza Perezida Kagame, Ya mitego Bamporiki yavuze igeze muri RCA aho umuyobozi wayo yateze abantu 12 ashaka ko bajya Mageragere gufungwa barengana.
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Biravugwa ko bamwe mu banyarwanda bari barashoye imari muri Uganda byabakomeranye bagiye kujyanwa mu Nkiko kubera imitungo
Leave a reply