Umunyamakuru Eminante yakatiwe igifungo cy’imyaka 3 mu gihome
— May 13, 2017
Please enter banners and links.

Urukiko rw’ibanze rwa Kacyiru rwakatiye umunyamakuru Mugabushaka Jeanne de Chantal uzwi nka Eminante, igifungo cy’imyaka 3 n’amezi abiri nyuma yo guhamwa n’icyaha cy’ubwambuzi bushukana hamwe n’uwo bareganwa.
Mugabushaka Jeanne de Chantal yatawe muri yombi tariki 27 Ugushyingo 2016.
Areganwa n’uwitwa Bizimana Ibrahim bombi bakaba barahamwe n’icyaha cy’ubwambuzi bushukana mu rubanza rwaciwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kacyiru kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Gicurasi 2017.
Aba bombi bakatiwe igifungo cy’imyaka 3 n’amezi abiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni eshatu buri umwe nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi w’Inkiko, Itamwa Emmanuel, bakaba bafite uburenganzira bwo kujurira mu minsi 30.
Mu itabwa muri yombi rya Eminante byavugwaga ko akurikiranyweho icyaha cyo kwaka amafaranga abanyamadini abizeza kubashakira ibyangombwa mu kigo cy’igihugu cy’imiyoborere (RGB).
Eminante yamenyekanye cyane nk’Umunyamakuru kuri Radio ya Contact fm na radio 10 na TV 10 mu biganiro by’ubusesenguzi. Yanakunze kugaragara nk’umukemurampaka mu bikorwa byo gutora Nyampinga w’u Rwanda ndetse no mu kuyobora ibiganiro mpaka bitandukanye.
2,379 total views, 3 views today

Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
Leave a reply