umu amakuru- Ucyekwaho kwica Andrew Felix Kaweesi araborera mu bitaro nyuma yo gusanga ari umwere | Umusingi

Ucyekwaho kwica Andrew Felix Kaweesi araborera mu bitaro nyuma yo gusanga ari umwere

Please enter banners and links.

Meya wa Kamwenge Geofrey Byamukama araborera mu bitaro bya Nakasero nyuma yo gufatwa na Polisi acyekwaho kuba mu mugambi wo kwica AIGP Andrew Felix Kaweesi akajyanwa ahitwa Jinja aho yishwe urubozo ariko Imana ikamukiza.

Umuvugizi wa Polisi muri Uganda AIGP Asan Kasingye ariwe wasimbuye nyakwigendera yavuze ko Polisi yafashe abapolisi 2 barafungwa hakaba harimo gukorwa iperereza impamvu bishe urubozo umuntu ucyekwaho icyaha kandi ataragihamwa ndetse ko bitemewe kwica urubozo umuntu uwo ariwe wese nibaramuka bahamwe n’icyaha bakazabihanirwa nkuko amategeko abitegeanya.

Byamukama akimara gufatwa polisi yamubwiye ko igiye kumujyana kuri polisi ya Naggulu ariko bamujyana kuri polisi ya  Nalufeenya aho bivugwa ko kuri iyi polisi ujyanyweyo akubitwa akicwa urubozo.

Nyuma yo gusanga ari umwere polisi yahisemo kumuvuza ibikomere yatewe n’imvune ubwo abapolisi bamukubitaga bashaka kumwica urubozo ariko Imana ikamukiza none kubera ibisebe afite ku mubiri arimo kuborera mu bitaro bya Nakasero kuko bamukomerekeje cyane.

Hari n’abandi benshi bafashwe bivugwa ko bari mu mugambi wo kwica Andrew Felix Kaweesi nabo uyu munsi Kuwa 12 Gicurasi 2017 nibwo bagejejwe imbere y’umucamanza bakaba batangiye kuburana.

Muhungu John Kampala

2,774 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.