umu amakuru- Inzu ya Rujugiro UTC igiye gutezwa cyamunara | Umusingi

Inzu ya Rujugiro UTC igiye gutezwa cyamunara

Please enter banners and links.

Amakuru agera ku kinyamakuru Umusingi aravuga ko umuturirwa Union Trade Center (UTC) w’umunyemari Rujugiro Ayabatwa Tirbert washyizwe ku rutonde rw’imitungo yafatiriwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro, RRA, kubera ibirarane by’imisoro ku buryo ishobora gutezwa cyamunara mu gihe ba nyirayo batishyuye.

Itangazo rya RRA rigaragaraho amazina y’imitungo 14 harimo na UTC ya Rujugiro. Muri iri tangazo ubuyobozi bwa RRA bumenyesha abantu bose ko imitungo itimukanwa iri kuri urwo rutonde yamaze gufatirwa.

Rikomeza rivuga ko nta muntu wemerewe kuba yayigura cyangwa kuyikodesha mu gihe iryo fatira ritaravaho.

RRA yibukije bene yo ko bagomba kwishyura ibirarane by’imisoro bitarenze iminsi 15 kuva iri tangazo risohotse. Rinavuga kandi ko abari kuri urwo rutonde ari inshuro ya nyuma bibukijwe kuko ngo nibatabishyira mu bikorwa ‘iyo mutingo izatezwa cyamunara’.

RRA ntitangaza ingano y’amafaranga y’imisoro yishyuza ba nyir’iyi mitungo, gusa amakuru avuga ko impamvu ariko bikiri hagati y’usora n’iki kigo.

Amakuru yizewe Ikinyamakuru Umusingi cyacukumbuye  ni uko RRA yishyuza Rujugiro imisoro yo kuva mu 2007 kugera mu 2013 aho ngo ubariyemo n’amande ari miliyari imwe na miliyoni zirenga ijana.

Twabibutse ko Rujugiro yagize kuvugira kuri radio imwe mpuzamahanga  ko imitungo ye niyo yaba nyuma y’imyaka 100 azayisubirana bityo bituma bamwe bibaza icyo Rujugiro yari yizeye ku buryo yananirwa kwishyura imisoro akumva ko imitungo ye itatezwa cyamunara.

2,271 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.