umu amakuru- Abapasiteri batangije urugamba rwo gukuraho ubuyobozi bwa ADEPR bagize icyo bavuga ku wayobora Itorero | Umusingi

Abapasiteri batangije urugamba rwo gukuraho ubuyobozi bwa ADEPR bagize icyo bavuga ku wayobora Itorero

Please enter banners and links.

Abapasiteri bo muri ADEPR bishyize hamwe bakora komite  rishinzwe  imiyoborere myiza bavuze ko bishimiye icyemezo Leta yafashe cyo gukuraho bamwe mu bari abayobozi bakuru muri ADEPR ndetse ikabafunga kubera ko bayitakambiye cyane none bakaba bayishimiye.

Iyo komite iyobowe na Pasiteri Uwabimfura Modeste Kuwa 7 Gicurasi 2017 nibwo batangarije Ikinyamakuru Umusingi ko bishimiye icyemezo Leta yafashe cyo gukuraho Rwagasana Tom na Mutuyemariya Christine kandi bakaba basaba ko baryozwa imitungo y’Abakirisitu banyereje  ikagarurwa.

Iyi Komite y’Abapasiteri bamwe bari barahagaritswe na Rwagasana Tom mu Itorero nibo batangiye kugaragaza amakosa y’ubuyobozi bwa Rwagasana Tom ndetse no kuvuga ko umutungo w’Itorero ucunzwe nabi.

Pasiteri Kalisimbi Jean Bosco

Aba ba Pasiteri bakaba barandikiye inzego zitandukanye bazimenyesha ibibazo biri muri ADEPR bakaba barabimburiwe n’uwitwa Kalisimbi Jean Bosco nabandi bagenda bakurikiraho birukanwa bazira kuvuga ko Itorero riyobowe nabi ndetse n’umutungo w’Itorero ucunzwe nabi none Leta ikaba yarumvise gutakamba kwabo ifata abo bayobozi ubu bakaba bafunzwe.

Pasiteri Uwabimfura Modeste yagize ati “twishimiye ko Leta yumvise gutakamba kwacu kuko twe twabibonye kare tugerageza kugaragaza ibitagenda turabizira turirukanwa bityo twishyira hamwe dukora Komite y’Abapasiteri batandukanye twiyemeza kuvugira Abakirisitu kugirango bakomeze bayoborwe neza ndetse n’imitungo yabo icungwe neza kuko twari twabonye ko Itorero rimaze guta umurongo n’imitungo itangiye gutwarwa n’abamwe mu bayobozi ubu bafunzwe”.

Pasiteri Uwabimfura Modeste

Pasiteri Kalisimbi Jean Bosco wabimburiye abandi ba Pasiteri bose mu kugaragaza ibitagenda  abajijwe n’Ikinyamakuru Umusingi uko ubu abyumva nyuma yo guhaguruka agatinyuka mu bandi benshi bari baratinye kuvuga akagaragaza ko Itorero ADEPR riyobowe nabi yagize ati “ubu hirya no hino mu gihugu Abakirisitu bafite ihumure n’umunezero mu mitima yabo bakesha Polisi y’Igihugu nk’igikoresho cy’Imana yahagurukiye kumva ibibazo twavugaga bityo igashishoza igasanga ibyo twavuze ari ukuri bityo abo twavugaga bayoboye nabi bakaba barafashwe”.

Bimwe mu byababazaga benshi mu ba Kirisitu bo muri ADEPR n’uburyo Itorero ryari rimaze guhindurwa aho bamwe mu bayobozi biyitaga ba Bishop ndetse no kwirukana ugerageje kugaragaza ukuri akirukanwa n’ibindi byinshi.

Ubu hakaba hari ikibazo cy’umuntu uzasimbura Rwagasana Tom na Christine Mutuyemariya dore ko hari impande nyinshi zarwanyaga ubuyobozi bwa ADEPR none buri ruhande rukaba rushaka ko arirwo rwayobora uretse Pasiteri Uwabimfura n’abagenzi be bafite ukundi babibona.
Pasiteri Uwabimfura Modeste na Pasiteri Kalisimbi Jean Bosco batangarije Ikinyamakuru Umusingi ko bo badashobora kuvuga umuntu runaka ngo niwe bifuza ko ayobora ADEPR ahubwo bo bifuza ko uwajyaho wese yaba atarigeze ajya mu buyobozi buvuyeho.

Ikindi bifuza ko Opozisiyo yazahamagarwa bakicara bagatora umuntu bumvikanyeho bose naho ubundi nibashyira undi ukora nk’abavuyeho nawe azahura n’ibibazo kuko Itorero rigomba kujya ku murongo mwiza kandi na Leta yishimiye ,imvururu zigashira.

Gatera Stanley

2,802 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.