umu amakuru- Ama G the Black yatandukanye n’umugore we havugwa byinshi | Umusingi

Ama G the Black yatandukanye n’umugore we havugwa byinshi

Please enter banners and links.

Umuhanzi Hakizimana Amani wiyise AmaG The Black amakuru aturuka mu nshuti ze zahafi aravuga yamaze gutandukana n’umugore we  nyuma y’igihe kigera ku myaka ibiri yari ishize babana mu nzu nk’umugabo n’umugore.

Uyu muraperi wakunzwe mu ndirimbo ‘Care yatumye abakobwa benshi bamwanga’, ‘Uruhinja’ n’izindi ubu yashyize hanze indirimbo nshya ikubiyemo inkuru y’umugabo wari ufite umugore nyuma ajya mu kabyiniro agezeyo ashamadukira izindi nkumi kugeza ubwo basomanye inkuru igeze ku mugore ahita yahukana yisubirira iwabo.

Ama G yahakanye yivuye inyuma ko iby’uko iyi nkuru yaririmbye mu ndirimbo nshya yise ‘Lipstick’ bifitanye isano n’ibibazo amaze iminsi agiranye n’umugore we Rosine none ubu akaba yarasubiye iwabo i Kanombe.

Yagize ati “Ntabwo ibyo ari byo, Lipstick ni indirimbo nakoze kera, hashize igihe, natangiye kuyikora mbere y’uko agenda[umugore we], nubishaka ubaze producer. Ni inkuru naririmbye bisanzwe, nta huriro bifitanye.”

Yabajijwe impamvu zikomeye ashingiraho ahakana ibi, Ama G asubiza agira ati “Mu by’ukuri ikibazo cyatumye abantu babihuza ni uko wenda nyisohoye mu gihe cyegeranye n’ibi bibazo, kubihuza byo ntabwo ari byo kuko nayikoze kera. Nta kindi nasobanura kibyumvikanisha uretse kubabwiza ukuri.”

Muri ‘Lipstick’, Ama G aririmba mu buryo bweruye uburyo ibirungo[Lipstick] yabaye kazarusenya igatuma umugore yahukana. Avuga yitangaho urugero ko byamubayeho ‘ubwo yatashye ubukwe nyuma akajya mu birori bibusoza mu kabyiniro ari naho yahuriye n’umukobwa wisize Lipstick y’umutuku bagasomana akayimusiga ku ishati yagera mu rugo umugore agahita abona ikimenyetso simusiga ko yamuciye inyuma’.

Muri iyi ndirimbo hari aho Ama G aririmba agira ati “Ubwo madamu namusize mu rugo, njye n’amaniga twinjira muri club dore dance[kubyina] dore kiss[gusomana], buri kiss na lipstick. Nyuma yo gutaha mwumve uko byangendekeye, madamu wanjye yabonye ishati yanjye abura uko agira, agwa mu kantu, duhuje amaso mbona azenze amarira. Nanjye nkiyibona narigaye cyane, ishati yari white[umweru] natahanye ubukwe yari yabaye umweru n’umutuku boshye ari jersey[umwambaro] ya Arsenal.”

Mu mikarago yo hagati arongera akaririmba ati “Lipstick irarusenye, nasabye imbabazi biranga biba iby’ubusa, ndanapfukama anyumvira ubusa .

Icyo nsigaranye ni agafoto kawe, icyo ntegereje ni impuhwe zawe.” Nyuma yo gutandukana n’umugore we, Ama G The Black aravugwa mu rukundo rushya n’umukobwa basigaye bahararanye witwa Lily gusa uyu muraperi yavuze ko nta kanunu k’urukundo karimo ngo ibyo barimo muri iki gihe ‘ni ubushuti busanzwe’.

Yagize ati “Uriya mukobwa ntabwo dukundana, nabiguhisha se ngo bimarire iki? Ntabwo nkundana na we, kuba abantu bari kumubona kuri Instagram ntabwo bivuze ko turi mu rukundo Ubwo ari wowe watandukana n’umugore ugahita ufata undi koko? Ukuri kwanjye ni uko atari byo.”

Ama-G na Rosine bari bafitanye umwana w’umuhungu bise Shami[uyu yajyanye na nyina]. Ibyo kubana kwabo mu nzu byatangiye kuvugwa muri Mutarama 2015, nyuma batangaje ko bagombaga gukora ubukwe mu ntangiriro za Gashyantare 2015 none urukundo rwabo rugeze ku iherezo.

Mu ntangiriro za 2015, Ama G yari yatangaje ko yamaze kwirega mu muryango w’umukobwa ndetse icyo gihe yahamije ko ari gutegura ubukwe ariko ntibwigeze buba ndetse ntibigeze basezerana imbere y’amategeko.

Icyo gihe yagize ati “Namaze kwirega mu muryango,ndimo no gutegura iby’ubukwe ntatangaza none aha ariko nzabamenyesha igihe nikigera.”

Ama G yavuze ko nubwo yagiranye ibibazo n’umugore bagatandukana ngo muri iki cyumweru agiye gusubukura gahunda y’umuziki ahite ashyira hanze indirimbo nshya zizahita ziherekezwa n’amashusho.

 Ama G The Black akaba atuye mu Murenge wa Nyarugunga, ho mu Karere ka Gasabo.

 

 

3,087 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.