Umugore yatemye umwana we amuhora gukora mu nkono
— May 2, 2017
Please enter banners and links.

Kuri uyu wa 2 Gicurasi 2017 mu Karere ka Gatsibo umugore ufite abana bane yatemye umwe muri bo mu mutwe no mu mugongo amuziza ko yakoze mu nkono, ubu uyu wakomerekejwe akaba ari kwitabwaho n’abaganga.
Uyu mubyeyi atuye mu Kagari ka Kabarore mu Murenge wa Kabarore mu Karere ka Gatsibo,yatemye umwana we w’umuhungu w’imyaka irindwi y’amavuko mu mutwe no mu mugongo amuziza ko yakoze mu nkono.
Uyu mugore ufite abandi bana bane, ngo nta mugabo afite bikaba bivugwa ko akoresha ibiyobyabwenge bitandukanye byiganjemo urumogi bishobora kuba ari nabyo ntandaro yo gutema umwana we.


Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarore, Murego Richard, yemeje aya makuru.
Yagize ati “Uwo mugore watemye umwana we asanzwe acyekwaho gukoresha ibiyobyabwenge bishobora no kuba aribyo byabaye intandaro yo gutema umwana yibyariye ariko nta gihamya dufite kugeza ubu kuko iperereza rikirimo gukorwa.”
Uyu muyobozi akomeza avuga ko umwana watemwe ari kuvurirwa ku Kigo Nderabuzima cya Kabarore, nyina akaba ari mu maboko ya Polisi kuri station ya Kabarore. Hagati aho abana be bakazitabwaho na Leta mu gihe nyina azaba afunzwe.
2,263 total views, 3 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Mayor wa Kamonyi UDAHEMUKA Aimable yeguye ku kazi kubera impamvu zikomeye
Leave a reply