umu amakuru- APR FC na Police FC zigiye kubakirwa stade | Umusingi

APR FC na Police FC zigiye kubakirwa stade

Please enter banners and links.

Kuwa 30 Mata 2017 mu kiganiro n’abanyamakuru havuzwe ko nyuma y’ubufatanye bw’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda na Maroc yo kububakira ibibuga 2, Minisiteri y’ingabo ifite APR FC na Polisi y’igihugu ya Police FC n’uturere turindwi bari mu bifuza kubakirwa ibi bibuga bazishyura gahoro gahoro.Amafaranga uyu mushinga uzatwara ntaramenyekana.

Ibi bije nyuma y’amasezerano yashyizweho umukono n’amashyirahamwe yombi y’imikino ndetse irya Maroc rikohereza mu Rwanda intumwa zo kuganira n’abakeneye ibi bikorwa remezo biganjemo uturere.

Mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma y’inama yahuje izi ntumwa zo muri Maroc n’abayobozi b’uturere bifuza izi stade, Nzamwita Vincent, umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda yavuze ko iryo muri Maroc (FRMF) ryemeye kuba ingwate muri iki gikorwa bavuga ko kitagamije izindi nyungu zindi uretse iz’umupira w’amaguru.

Yagize ati “ [FRMF] Bemeye kutubera umuhuza n’abubaka ibibuga nta ngwate, ababishaka bakazajya bishyura gahoro gahoro bijyanye n’ingengo y’imari yabo.”

Nzamwita avuga ko Minisiteri y’ingabo na Polisi y’igihugu bakiriye neza iki cyifuzo hasigaye kwicarana n’izi ntumwa zo muri Maroc bakanoza umushinga, hari kandi uturere turindwi Kirehe, Nyanza, Gatsibo, Rusizi, Kayonza, Gicumbi na Kamonyi nabo bifuza izi stade.

Yagize ati “ Buri umwe azajya akora inyigo ya stade yifuza yerekwe ibyiciro azayishyuramo noneho harebwe icyihutirwa cyabanza gukorwa haba kubanza gutunganya ikibuga bakiniraho cyangwa igice cyicaramo abantu.”

Muri iki gikorwa, FRMF izatuma hatabaho gutangwa ingwate ku bifuza stade kandi zishyurwe gahoro gahoro bijyanye n’ingengo y’imari.

Izi stade zizubakwa na sosiyete yo muri Maroc, COTER imaze kubaka ibibuga 62 muri Maroc mu mezi 18 ashize ndetse iteganya no kubaka ibindi 45. Hari amakuru ko Minisiteri y’ingabo ishobora kubaka i Kanombe stade yakira abantu ibihumbi 30.

Nzamwita avuga ko uyu mushinga uzabafasha kugira ibibuga byiza henshi mu gihugu biziyongera kuri stade eshatu zizubakwa mu ntara y’Iburasirazuba, ku nkunga ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu turere twa Bugesera, Ngoma na Nyagatare.

Serubibi Eric, umukozi muri Rwanda Housing Authority avuga ko bazabanza kuganira n’abagiye guhabwa ibi bikorwa remezo mu rwego rwo kurushaho gufatwa neza.

Yagize ati “ Iki gikorwa kigiye kubaho kigomba kwitabwaho, tuzagirana ibiganiro n’uturere ku buryo bizabasha gufatwa neza kugira ngo bibyare umusaruro.”

Meya wa Kirehe, Muzungu Gerald yavuze ko ibi bibuga babibona nk’igikorwa kibyara inyungu kizafasha amakipe mu gukemura ibibazo by’amikoro bahuraga nabyo.

Yagize ati “ Ubu turarwana n’imicungire y’amakipe kuko tudafite uburyo bwiza bwinjiza amafaranga ku bibuga, nitubona stade bizadufasha kwinjiza amafaranga, ni bumwe mu buryo bwakemura ikibazo cy’amikoro kuko siporo turi kuyireba mu mwuga, nk’umurimo watunga abantu.” Aya masezerano y’ubufatanye agamije kugira ibikorwa remezo aje yiyongera ku yandi yasinywe mu 2015 aho abakinnyi b’Abanyarwanda bajya kuvurirwa muri Maroc.

Ni ubwa mbere FRMF (Fédération Royale Marocaine de Football) isinye amasezerano nk’aya arimo ibikorwa remezo gusa mu minsi ishize muri shyirahamwe hashyizwemo urwego rushinzwe ububanyi n’amahanga aho bateganya imishinga nk’iyi mu bihugu 30 by’Afurika.

Hashize iminsi ikinyamakuru cyo muri Maroc, telquel.ma, cyanditse ko iki gihugu kiri gukoresha umupira w’amaguru nk’inzira yo gutsura umubano n’ibihugu by’Afurika muri gahunda yiswe “Méthode M6” y’umwami Mohammed VI uheruka i Kigali.

Iki kinyamakuru kivuga ko aya masezerano aje akurikira ingendo umwami wa Maroc Mohammed VI aherutse kugirira mu bihugu birimo n’u Rwanda mu Kwakira 2016.

Fouzi Lekjaâ, umuyobozi wa FRMF yatangarije Jeune Afrique yo kuwa 9 Werurwe 2017 ko hashize igihe Maroc itagaragara ku ruhando mpuzamahanga kugeza ubwo mu 2015 bahagaritswe kutitabira ibikombe by’Afurika byo mu 2017 na 2019 bajuririye ibihano bikurwaho.

Ibihugu biri gukorana na Maroc muri iyi mishinga ni Burkina Faso, Gambia, u Rwanda, Burundi, Tanzania, Guinée-Bissau, Malawi, Congo Brazzaville, Sudani y’Epfo, Ethiopia na Sierra Leone.

Moncef Lyazghi, inzobere muri politiki ya siporo muri Maroc avuga ko ubu bufatanye buzavamo gutegura irushanwa hagati y’ibi bihugu, gusaranganya ibikorwa remezo no gushyigikira iki gihugu cyifuza gufatanya na Espagne bakakira igikombe cy’Isi cyo mu 2026.

Kubera ikibazo cya Sahara y’Uburengerazuba cyatumye iva mu muryango w’Afurika yunze ubumwe kuva mu 1984, Maroc yasubiyemo mu 2017 n’intego yo kunoza umubano n’abanyamuryango maze umupira w’amaguru uba imwe mu iturufu.

 

 

 

2,269 total views, 5 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.