Abana 2 bahiriye mu nzu bitaba Imana
— April 30, 2017
Please enter banners and links.

Uyu munsi Kuwa 30 Mata 2017 Inzu y’umuturage witwa Mpozenumva Célestin wo mu Murenge wa Muhima, Akarere ka Nyarugenge, yafashwe n’inkongi y’umuriro hapfiramo abana babiri, ababyeyi bo barakomereka bajyanwa ku bitaro.
Ahagana saa tanu n’igice kuri iki Cyumweru nibwo byamenyekanye ko mu Mudugudu w’Icyerekezo mu Kagari ka Nyabugogo inzu yafashwe n’inkongi y’umuriro, abaturage baratabara ndetse na polisi yihutira kuhagera.


Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Emmanuel Hitayezu, yagize ati “Amakuru twahawe n’abantu bahise bahagera bwa mbere ni uko nyir’inzu yari atetse, afite n’ijerekani irimo lisansi aho yari arimo kuyividurira mu ducupa dutoya twa tundi tw’amazi kugira ngo azabone uko ayigurisha.”

Mu gusuka lisansi yegereye imbabura ngo byatumye umuriro ugurumana ukwira inzu yose uhereye ku muryango, mu gihe ababyeyi barimo imbere bashakisha uko basohoka hamwe n’abana babo babiri.



Hitayezu yakomeje agira ati “Inkongi y’umuriro yahise izamuka kubera ko byahereye mu muryango ari naho imbabura yari iteretse, abarimo imbere bananirwa gusohoka ari nabwo kugira ngo babavanemo byasabye gutobora urukuta.”
Umugabo n’umugore bavuyemo bakomeretse bahita bajyanwa mu Bitaro bikuru bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) ariko abana bo barimo umwe uri mu kigero cy’imyaka 13 n’undi uri mu kigero cy’umwaka umwe bari bamaze kwitaba Imana.
SP Hitayezu yasabye abaturage kwirinda gucuruza lisansi na mazutu mu ngo zabo kuko bishobora guteza inkongi y’umuriro nk’iyabaye kuri iki Cyumweru, ndetse bikaba byanateza ingaruka zirenzeho.
Muri ako gace ngo ni ahantu ubwo bucuruzi bwa lisansi bukorwa cyane, ku buryo polisi yafashe ingamba zo kugira inama ababikora, abatabyumva bakaba bakurikiranwa.
2,402 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Leave a reply