Yibye ihene kuri Pasika akubitwa bikomeye avuga impamvu yibye.
— April 17, 2017
Please enter banners and links.

Umugabo usanzwe akora akazi ko kubaga ejo ku munsi wa Pasika yafashwe yiba ihene akubitwa inkoni nyinshi hafi kumwica avuga icyatumye yiba .
Ibi byabereye mu Mujyi wa Kampala aho uyu mugabo atamenyekanye amazina ye nyuma yo gufatwa yiba ihene akavuga ko yaragiye kuyibaga akayigurisha kubera inyama zari zabaye nkeya mu mujyi kubera umunsi mukuru wa Pasika.
Umujuru nyuma yo gukubitwa avirirana amaraso mu maso yavuze ko yashakaga no gushyira umugore n’abana nabo bakarya ku nyuma kuri pasika kuko yari yabuze isente (amafaranga)zo kugura inyama ahitamo kujya kwiba ihene y’umuturanyi afatirwayo.
Mu gihugu cya Uganda abaturage iyo bafashe umujura yiruka yijyana kuri polisi mu gihe ahandi mu bindi bihugu biruka bahunga polisi.
Impamvu muri Uganda abajura bahungira kuri polisi ni uko ariho ubuzima bwabo buba bizeye ko ntacyo baba kuko iyo polisi itinze kugera aho umujura afatiwe baramukubita bakamwica ndetse bakamushyiraho n’amapine y’imodoka bagasukaho esanse bakamutwika.
N’ubwo babakubita bakabica cyangwa bakabatwika ntibibuza abiba kwiba kuko mu mujyi wa Kampala haba abajura benshi cyane ibyo kwicwa ntibabitinya.
Muhungu John Kampala
2,909 total views, 3 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply