Uwamahoro washinjwaga kugambirira kugirira nabi ubutegetsi yageze mu Bwongereza ashima Imana
— April 13, 2017
Please enter banners and links.

Nyuma y’aho Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rutegetse ko Uwamahoro Viollette ufite ubwenegihugu bw’u Bwongereza afungurwa by’agateganyo ubu yageze mu Bwongereza aho afite umuryango ashima Imana.
Ubushinjacyaha bwaregaga uyu mugore kumena ibanga rya leta, kurema umutwe w’ingabo bitemewe no kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho cyangwa Perezida wa Repubulika.

Nk’uko tubikesha BBC, Uwamahoro Viollette yamaze gusanga umuryango we mu Bwongereza aho atuye.
Mu kwezi gushize, Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwarekuye by’agateganyo Uwamahoro, rugaragaza ko ibyo Shumbusho amushinja bidahagije, byongeye akaba yaragendaga ahindura imvugo mu gusobanura ibiganiro bashinjwa gukoreramo ibyaha kuri WhatsApp.
Uru rukiko rwafashe icyemezo ko umupolisi Shumbusho wemeraga ibyaha afungwa by’agateganyo naho Uwamahoro agakurikiranwa adafunze kubera yari atwite.
Uwamahoro Violette w’imyaka 39 ni umubyeyi w’abana babiri akaba yarashakanye na Rukundo Faustin, bose b’Abanyarwanda bafite Ubwenegihugu bw’u Bwongereza kuva mu 2014; batuye mu mujyi wa Leeds mu Bwongereza.
Abantu batandukanye bamunenze kuza mu gihugu adakunda ndetse bamwe bakaba baravuze ko bamubonye mu bateraga amagi Perezida yasuye Abanyarwanda baba muri icyo gihugu.
2,770 total views, 3 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply