umu amakuru- Perezida Kagame yanenze cyane abagishakisha amazina ya Jenoside yakorewe Abatutsi | Umusingi

17795966_10155241932809031_1151331396015864335_nPerezida Kagame yanenze cyane abagishakisha amazina ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Please enter banners and links.

17795966_10155241932809031_1151331396015864335_n

Perezida Kagame ubwo yatangizaga umuhango wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 23 yanenze cyane abantu badaha agaciro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi  bagishakisha andi mazina bayita.

Mu ijambo ritangiza icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi, Perezida Kagame yashimye abanyafurika bagize uruhare mu gufatanya n’u Rwanda mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

Aha yatanze ingero z’abanyamahanga barimo abasirikare bo mu bihugu bitandukanye banze kumvira amategeko y’abari babatumye ahubwo bagakurikiza umutimanama wabo bakarokora imbaga y’abatari bake.

Umukuru w’Igihugu yagize ati “Abasirikare ba Ghana hari abanze kumva ibyo bababwiraga baravuga ngo ibyo ntabwo aribyo…hari n’abandi hano bagiye barokora abantu bava mu bihugu bitandukanye, Umunyamerika warwanye ku bantu akagaburira abari bihishe, agahuruza, akagira ate… nawe twamuhaye ishimwe rijyanye n’igikorwa.”

Perezida Kagame yakomeje ku ntambwe y’u Rwanda avuga ko rwiyemeje gukemura ibibazo ruhura nabyo umunsi ku wundi ariko ko ruhera ku byo rufitiye ubushobozi. Ati “Hari uburyo bwo gukemura ibintu bimwe dushoboye nk’u Rwanda, ibyo tudashoboye ibyo bikomeze bijye iruhande.”Yakomeje avuga nano ati dukorana ninshuti kandi dukeneye inshuti .

17799175_10158562815245038_5357421810712952957_n

Mousa Faki, AU commission’ s chairperson niwe mushyitsi mukuru wari kumwe na Perezida Kagame ubwo bacanaga urumuri ku rwibutso rwa abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ku Gisozi.

 

Yagarutse ku bashakira Jenoside yakorewe Abatutsi mazina

Perezida Kagame yagarutse  cyane ku banyamahanga bamaze igihe bagoreka inyito ya Jenoside bamwe bavuga ko ari ‘Jenoside yo mu Rwanda’ abandi ‘Jenoside y’Abatutsi’ aho kuba ‘Jenoside yakorewe Abatutsi’nandi mazina.

17796716_10155241937059031_5780847234725992056_n

IMG-20170407-WA0003

Mousa Faki, AU commission’ s chairperson ibumoso na Perezida Kagame ari kumwe na Jeanette Kagame bunamira abazize Jenoside 

Ibi yabivuze mu gihe Ambasade y’u Rwanda muri Kenya yahinduye aho yajyaga ikorera ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi nyuma yaho Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rikomeje gukoresha imvugo ‘Jenoside yo mu Rwanda’ rigatsimbarara burundu ryanga gukoresha ‘Jenoside yakorewe Abatutsi’.

Ibi byatumye ibikorwa byo kwibuka, bikurwa ku cyicaro cy’Umuryango w’Abibumbye aho muri Kenya ahubwo Ambasade igena ko bibera mu nyubako izwi nka KCC. Gusa, abakozi b’Ishami rya Loni muri iki gihugu batumiwe, bikaba byitezwe ko baza no gutanga ubutumwa bw’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guteress.

Perezida Kagame yavuze ko ibiganiro biri kuba muri iki gihe ku nyito ya Jenoside, byarenze ku guha agaciro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ahubwo bikajya ku bidafite akamaro.

Ati “Nk’ubu iyo wumva ibiganiro bibaho bijya mu magambo, ntabwo bikiri ubuzima bw’abantu bwatakaje bakajyaho bakavuga ngo ni Jenoside y’Abatutsi, ni jenoside ya 1994  ubu abantu barashakisha uko bita icyabaye ,si ikibazo cy’abantu bishwe ni ikibazo cyo gushaka uko bita inyito.”

Ibi biganiro biba hirya no hino bishakira inyito Jenoside, yashimangiye ko bipfuye. Ati “ Abo bagira uruhare mu gushaka uko babyita nibo bagize uruhare mu byabaye. Twabuze abantu barenga miliyoni, kandi ntabwo cyari ikiza, byakozwe n’abantu. Politiki niyo mpamvu, yaba iy’imbere mu gihugu cyangwa mpuzamahanga.”

Yakomeje agira ati “Bazana impuguke, gukora iki? Kugarura miliyoni yacu y’abantu twabuze? Nk’Abanyarwanda ntidukwiye gutwarwa n’ibyo bidafite akamaro, dufite ubuzima bwacu dukwiye kubamo. Jenoside ifite igisobanuro ntabwo ari njye wagishyizeho. Niba ufite ikibazo cyo guhuza icyo gisobanuro n’ibyabaye hano, ni uko ufite ikibazo, ukwiye gukemura icyo kibazo.”

Perezida Kagame yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe na mbere ya 1994 ariko ko hari abantu benshi bajya babyirengagiza. Asaba Abanyarwanda kubaho ubuzima bwabo ‘tukareka ibyo bidafite akamaro’. Ikindi kandi yashimangiye ko ibyabaye mu Rwanda bidakwiye gusubira ukundi, ko nta muntu uzongera guhigwa azira uko yavutse.

2,512 total views, 5 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.