Miss Jojo yasezeranye mu mategeko abavugaga baraceceka
— March 18, 2017
Please enter banners and links.

Umuhanzi wakunzwe mu Rwanda, Miss Jojo yasezeranye imbere y’amategeko n’umusore witwa Salim Saleh bamaze igihe bakundana mu buryo bw’ibanga.
Byigeze kuvugwa mu itangazamakuru ko bashwanye ariko uburyo basubiranye ntibwamenyekanye.
Miss Jojo umaze igihe yarashyize ku ruhande iby’umuziki yasezeranye n’uyu musore kuri uyu wa gatanu tariki ya 17 Werurwe 2017.


Miss Jojo uri mu bakobwa bazwi cyane mu muziki ugezweho, yamamaye cyane ku ndirimbo zirimo nka Mbwira, Tukabyine, Ndinde n’izindi nyinshi . Yamamaye cyane ku bw’urukundo yakundanye n’umusore witwa Munyampundu Saleh, byanavugwaga ko bari bagiye kubana bitewe n’uko yari amaze guhindura idini akaba umuyisilamu asanzemo umukunzi we ariko bakaza gutandukana.
Ubukwe bwa Miss Jojo na Salim Saleh bwatangiye guhwihwiswa mu mpera za Mutarama 2017 gusa yagiye abihakana kenshi. Mu kwezi gushize nabwo yanze kugira icyo abitangazaho , ku byerekeye uyu mukunzi we mushya gusa ngo ubukwe bwabo buzataha bitarenze Gicurasi 2017.
Miss Jojo w’imyaka 33 y’amavuko, yakundanye igihe kirekire na Saleh ari na we watumye ahindura idini akaba umuyisilamu. Abantu batandukanye Urukundo rwabo rwajemo kidobya mu mwaka wa 2011 ari nabwo byatangajwe ko batandukanye bya burundu, kuva icyo gihe nta wundi musore yakundanye na we uzwi uretse uyu basezeranye.
Miss Jojo yakunze kugaragara mu bitaramo bikangurira urubyiruko n’Abanyarwanda muri rusange kwirinda ibiyobyabwenge n’icyorezo cya SIDA ndetse no guharanira iterambere ry’ejo hazaza.
N’umwe mu bahanzi bagize uruhare runini mu guteza imbere muzika nyarwanda kuko ari muri bake bawutangiye kuko icyo gihe mu Rwanda hacurungagwa indirimbo zingande n’inkongomani.
Ku myaka 33 afite hari benshi bajyaga bavuga ko yabuze umugabo ariko ubu ababivugaga babuze icyo bavuga kuko yamubonye ndetse yasezeranye mu mategeko.
Miss Jojo yavutse mu mwaka wa 1983 mu Karere ka Bugesera. Yatangiye kumenyekana mu muziki, mu mwaka wa 2006 ubwo yigaga muri Kaminuza Nkuru y’ u Rwanda ari naho yatangiriye kuririmba ku giti cye akora indirimbo nka ‘Mbwira’ akurikizaho za ‘Ndi nde’ yaje gukurikirwa na za Bereterida n’izindi. Album ye iheruka yasohotse muri Werurwe 2012 yitwa ‘Woman.
Noella
2,686 total views, 3 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Mukakarangwa Francisca na Batamuriza Esther baratabaza Perezida Kagame, Ya mitego Bamporiki yavuze igeze muri RCA aho umuyobozi wayo yateze abantu 12 ashaka ko bajya Mageragere gufungwa barengana.
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Biravugwa ko bamwe mu banyarwanda bari barashoye imari muri Uganda byabakomeranye bagiye kujyanwa mu Nkiko kubera imitungo
Leave a reply