umu amakuru- Umwongerezakazi ufungiye mu Rwanda ari mu bateraga amagi Perezida Kagame | Umusingi

Violette-Uwamahoro-Rwanda-police-2Umwongerezakazi ufungiye mu Rwanda ari mu bateraga amagi Perezida Kagame

Please enter banners and links.

Violette-Uwamahoro-Rwanda-police-2

Itohoza Ikinyamakuru Umusingi cyakoze  kuri uyu wa mbere tariki 13 Werurwe 2017 ni uko umugore ufite ubwene gihugu bwo mu Bwongereza Uwamahoro Violette ufungiye mu Rwanda ashobora kongerwaho ibindi byaha kuko amakuru avuga ko ari mu bantu bateraga amagi n’amabuye Perezida Kagame ubwo yari yasuye Abanyarwanda baba muri icyo gihugu.

Umwe mu bantu babanye n’uyu mugore Uwamahoro muri za Congo zombi ubwo bahungaga mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yabwiye Ikinyamakuru Uusingi ko azi neza Uwamahoro kuko babanye mu bihugu bitandukanye nyuma yo kuva mu Rwanda bahunze.

Umwe mu baziranye n’uyu mugore utashatse ko amazina ye atangazwa aba mu gihugu cya Australia akaba yagize ati “uriya mugore ndamuzi twarabanye cyane muri za Congo zombi natangajwe no kumva ngo yagiye mu Rwanda kandi yanga Perezida Kagame n’ubutegetsi bwe ndetse namubonye mu bantu bigaragambyaga igihe Perezida Kagame yasuraga Abanyarwanda baba mu Bwongereza ari mu bashaga kumutera amabuye n’amagi”.

Ikinyamakuru Umusingi kirashaka kumenya niba icyo gikorwa yakoze abantu bavuga ko kigayitse niba gishobora guhanirwa kuko ari ugusuzugura umukuru w’igihugu no kumwubahuka tukaba tugishaka umuvugizi w’ubushinjacyaha kugirango tumubaze uko bigenda ariko ntituramubona ni bidukundira tuzabagezaho ibyo azatubwira .

Uwamahoro Violette akaba afungiye mu Rwanda nyuma yo gushinjwa gukora n’abagizi ba nabi bivugwa ko hari abandi bantu afatanije nabo nkuko Polisi ibivuga.Bwa mbere inkuru ya Uwamahoro Violette imenyekana mu itangazamakuru byari byabanje kuvugwa ko yaburiwe irengero ari mu Rwanda .

Icyo gihe Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Theos Badege yavuze ko, nk’uko biteganywa mu mategeko, guhera uyu munsi tariki ya 3 Werurwe 2017, Uwamahoro yemerewe gusurwa n’umuryango we.

Uwamahoro Violette yashakanye na Rukundo Faustin, bose bakaba ari Abanyarwanda bafite Ubwenegihugu bw’Ubwongereza.

Gatera Stanley

 

2,810 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.