umu amakuru- Gutwara PGGSS kwiteza ubukene bukomeye n’umwaku | Umusingi

Mushyoma-Joseph-Gutwara PGGSS kwiteza ubukene bukomeye n’umwaku

Please enter banners and links.

Mushyoma-Joseph-

Abantu batandukanye iyo PGGSS igiye gutangira usanga abantu hirya no hino bayivugaho byinshi bamwe bayishyigikiye abandi batashyigikiye ,mu bivugwa byose Ikinyamakuru Umusingi cyabikozeho isesengura gisanga abayitwara ibatera umwaku.

Usanga bamwe bavuga ko hari za kata n’amanyanga ndetse bimwe mu bitangazamakuru byanditse izo kata n’amanyanga ariko ikigaragara ni uko abahanzi bagiye batwara icyo gikombe cya PGGSS isanga ibatera umwaku ntibakomeze gutera imbere nkuko babaga bameze mbere.

dsc_0998-2

Mushyoma Joseph

Iyo izaba kuba koko ikora nkuko bikwiye ntago abahanzi bamwe na bamwe bari kwanga kuyijyamo ,Kitoko Bibarwa yarayikatiye kumugaragaro yanga kuyijyamo kubera amanyanga no kubera yumvaga nta kamaro izamugirira,Man Martin yayigiyemo rimwe ibyo yayiboneyemo byatumye abahakanira kutazayisubiramo akikorere ibye kandi yateye imbere,Teta Diana yarabahakaniye kumugaragaro kuko yabonaga ntacyo yamumarira ibimufitiye akamaro nibyo yahisemo kandi abantu barabimushimiye kuko ubu nawe yari kuba yaratangiye kuzimira  n’abandi benshi bagiye banga kuyijyamo.

15d185eaa7c954e77f5343d941e25fbd

Diana Teta wanze kujya muri Guma Guma

Ku ikubitiro umuhanzi Tom Close yarayitwaye icyo gihe niwe muhanzi wari ugezweho akunzwe cyane akorana indirimbo naba Radio na Wiseal bo muri Uganda yitwa Umunyarwandakizi ni Mama w’abana banjye   ariko nyuma yo gutwara Guma Guma yarabuze ku buryo asigaye agira gutya agasohora akaririmbo kamwe ko kugirango batamwibagirwa ko ahari.

kito

Kitoko Bibarwa nawe wanze kuyijyamo

Undi wasubiye inyuma cyane nyuma yo gutwara PGGSS n’umuhanzi Jay Polly yarakunzwe karahava ariko nyuma yo gutwara igikombe cya PGGSS yarabuze ku buryo ashobora kumara umwaka wose nta ndirimbo ye wumva icurangwa ndetse udashobora kumva iryo zina haba mu bitaramo cyangwa mu biganiro by’abahanzi na muzika.

5878a7ab84fb43402106c575658472fa

Man Martin yayigiyemo rimwe avamo ubudasubiramo

Uyu muhanzi niwe wasangaga yatumiwe ahantu ugasanga abantu buzuye kandi akundwa n’abantu bose ariko ubu biragouye no kumva hari igitaramo bamutumiyemo.

Undi muhanzi nawe wakundwaga cyane ni King James ,uyu we abakobwa n’abagore bamukundaga bihebuje ariko nyuma yo gutwara PGGSS nawe yarabuze ku buryo bigoye kumwumva mu biganiro by’abahanzi na muzika.

Umwe mu bantu twaganiriye nabo utarashatse ko amazina ye atangazwa yibajije byinshi kuri aba bahanzi akibaza niba koko Guma Guma ibaha amafaranga yabo kuko iyabahaye nkuko avugwa Miliyoni 24 n’amafaranga menshi umuhanzi yaba abonye yigishoro cyo gukora umuziki we ukamugeza ku rwego mpuzamahanga ariko bose aho gutera imbere ahubwo barushaho gukena.

Kuko abahanzi tuvuze haruguru bari kuba bageze kurwego rwa ba Eddy Kenzo ,Wizkid ,Chamilion ,Bobi Wine cyangwa Tiwa Savage turavuga nka Knowless yakaba ari ku rwego rumwe na we.

Twakabaye twumva batumirwa muri America ,Iburayi no mu bihugu bifite muzika yateye imbere nka Nigeria ,South Africa n’ahandi ku isi ariko no kurenga Kigali byarabananiye muzika yabo niho igarukira.

Ubu muri iyi minsi haravugwa ko PGGSS 7 igiye gutangira ariko habayemo impinduka zikomeye zishobora kweraka umuntu uzi ibya muzika ko iri rushanwa mu myaka 5 iri imbere niba atari myinshi rizaba ryahagaze ryarahombye kuko abahanzi bakunzwe bakurura abantu bose barigiye inshuro zirenze 3 nkuko amategeko yiryo rushanwa ateganya ukaba wakwibaza ko ntabahanzi bandi barimo kuzamuka cyane bizagenda gute?.

Hari abatangiye gusenga ngo Charly na Nina ntibarijyamo iri rushanwa ntibazagitware vuba kuko ukuntu bakunzwe nabo bahuye n’uwo mwaku nk’uwo bagenzi babo bahuye nawo byababaza abakunzi babo kandi bakunzwe cyane.

Ahubwo bo usanga aribo batumirwa mu bihugu bitandukanye kubera umuziki wabo umaze kugera ku rwego mpuzamahanga ariko impungenge abantu babafitiye ni uko Guma Guma izabashyira mu irushanwa aho gukomereza aho bari bageze bagasubira inyuma bakwiye kureba kure.

Ubu haravugwa umuhanzi Bruce Meloddy ko ariwe uzayitwara kubera arakunzwe n’umuhanga ariko ubwo nawe abe asezera kuko baganzi be bayitwaye amenye ko batameze neza na muzika yabo.

Gusa ntago ari bose baritwaye bagasubura inyuma itsinda Urban Boys bo batwaye iki gikombe ariko bakomeza muzika yabo bisanzwe n’ubwo utavuga ngo hari igishya kiyongeye kuri muzika yabo ndetse na Butera Knowless nawe abantu baracyamuteze amaso n’ubwo yagize izindi nshingano zo gushaka akabyara ariko ahabwa amahirwe ya 89% ko nawe atazabishobora.

N’ibyinshi umuntu yakwandika ku riri rushanwa rivugwamo byinshi ndetse n’uburyo ritegurwa ,gutumira abanyamakuru bamwe gusa n’ibindi byinshi tuzakomeza kubageza.

Gatera Stanley

3,029 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.