umu amakuru-  Nzahuratorero yiyamye ADEPR ku ihohotera ikorera Abakristo | Umusingi

Nzahura torero  Nzahuratorero yiyamye ADEPR ku ihohotera ikorera Abakristo

Please enter banners and links.

Nzahura torero

 

Muri iyi minsi haravugwa ihohotera rikorerwa bamwe mu Bakirisitu bo muri ADEPR ariko babarizwa muri Komisiyo nzahura Torero n’abandi bakiri mu Itorero .

Nzahura torero iyobowe by’agateganyo na Dr.Jean de Dieu  Basabose ikaba igamije kugaragaza ibibazo bibera mu Itorero rya ADEPR no kubishakira umuti bakaba bashaka ko ubuyobozi bwa ADEPR buvaho hakajyaho ubundi bwishimiwe n’Abakirisitu.

Ubuyobozi bwa ADEPR bukaba buherutse gusohora itangazo rigenewe Abakirisitu ribabwira ko hari abantu biyita nzahura torero bagenda basesera mu midugudu basebya itorero bagamije gusinyisha abakirisitu ngo babasange kandi bagamije kwangisha Abakirisitu abayobozi babo n’itorero.

Iri tangazo nzahura torero ikimara kuribona nayo yahise isohora itangazo yandikira Perezida w’akanama gashinzwe gukemura ibibazo muri ADEPR  bamugaragariza uburyo ubuyobozi bwa ADEPR bubangamiye ndetse buhohotera Abakirisitu.

Nzahura torero

Iri n’itangazo rya Nzahura torero

Ikindi kintu Nzahura torero yagaragaje ko ubuyobozi bwa ADEPR bwavuze ko Nzahura torero bagenda basesera mu midugudu iri shambo gusesera rikaba ritarabashimishije ndetse bakaba basanga ari ijambo ridakwiye kuvugwa n’abayobozi.

image

Iri n’itangazo rya ADEPR bamagana Komisiyo nzahura torero

Dr.Jean de Dieu Basabaso akaba yaratangarije Ikinyamakuru Umusingi ko ijambo gusesera ADEPR yakoresheje ati “wagirango ni muri cya gihe cyo muri za 1990 .Igihe cy’ibyitso nibwo abantu bakoreshaga iryo jambo kandi ubu turi mu gihugu gitekanye gifite ubuyobozi bw’igihugu bwiza dushyigikiye twese .Rwose ADEPR nibahindure imiyoborere kuko ibangamiye Abakirisitu benshi kandi nzahura torero n’icyo dushaka ko Itorero risubira ku murongo waryo bityo rigakomeza”.

Ku bijyanye n’akarengane hari abirikanywe kubera kugaragaza ibitekerezo byabo bamwe bakaba bahangayitse bityo nzahura torero ibyo ikaba aribyo ishaka ko bishira abantu bagasubira mu mwuka umwe.

Mu minsi ishize nabwo nzahura torero yari yishyuye ikiganiro kuri TV 10 bivugwa ko cyahagaritswe kandi kishyuwe Ikinyamakuru cyashatse kumenya byinshi kuri icyo kibazo kibaza Dr.Jean de Dieu Basabose maze avuga ko bashatse kumvira inama za RGB kuko bababwiye ko barimo gukurikirana ikibazo cyabo.

Ikinyamakuru Umusingi kigiye kubereka izo nzandiko rwaba urwa ADEPR yandikiye Abakirisitu yamagana nzahura torero namwe mwisomere ndetse turabereka n’itangazo rya nzahura torero naryo murisome hanyuma murihitiramo abo muri bwumve bafite ukuri.

Twashatse kubaza uruhande rwa ADEPR icyo bavuga ku itangazo rya Nzahura torero duhamagara abavugizi bombi Bishop Sibomana Jean na Bishop Rwagasana Tom banga kutwitaba ariko buri uko bazajya banga kutwitaba tuzajya tubibagezaho uko biri .

Hari umwarimu muri Nyagatare utarashatse ko amazina ye atangazwa kubera impamvu ze z’umutekano  yabwiye Ikinyamakuru Umusingi ati “erega Abakristo bararwaye .Imitima yabo irababaye n’ubwo badafite aho bavugira kuko uvuze ahura n’ibibazo bikomeye bigatuma abenshi baceceka ariko batshimye niyo mpamvu dushyigikiye nzahuratorero”.

Gatera Stanley

2,707 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.