umu amakuru- Uburyo abagore bishe mukuru wa Perezida wa North Korea | Umusingi

pada-650x911Uburyo abagore bishe mukuru wa Perezida wa North Korea

Please enter banners and links.

pada-650x911

Abagore ba 2 bigishijwe kwica abantu ku rwego rwo hejuru bahawe misiyo yo kwica Kim Jong nam mukuru wa Perezida wa North Korea Kim Jong un.

Ibitangazamakuru byavuze ko abo bakobwa bamugenzu aho yajyaga hose hanyuma mu gihe yari agiye kurira indege umwe mu bakobwa amuturuka inyuma amushyira agatambara ku mazuru karimo imiti undi nawe amutera agashinge karimo uburozi ako kanya abakobwa bahise baburirwa irengero.

Abari bahari batekereje ko Kim Jong nam n’abo bagore bari baziranye bitewe n’uburyo basuhujijanyije kandi nyakwigendera yarazwiho gukunda abagore cyane n’inzoga .

Umwe mu bagore bamwishe yari yambaye umwambaro uriho inyuguti 3 arizo LOL (Laugh out loud) ugenekereje gisobanura ngo seka cyane .

pada-650x911

Abo bagore bakimara kuhava yatangiye gutaka umutwe ko umumereye nabi .Nta muntu wakekaga ko abo bagore bakora ubwocanyi gutyo ariko nyuma yaho nyakwigendera ashiriyemo umwuka nibwo Camera zo ku kibuga cy’indege cya Kuala Lumpur International Airport zirekanye burira ikamodoka bahunga.

Kim yari agiye kurira indege agiye Macau urugendo rw’amasaha 4 mu ndege ,akaba yarasubiye iyo yahungiye nyuma yo kumenya ko se umubyara yashakaga kumwica.

Missing 14122005

Kim Jong Nam n’umwana wa Nyakwigendera Kim Jong il ,uyu akaba ariwe wari Perezida wa Nort Korea wabaye Perezida asimbuye se ,uyu muryango uyoboye iki gihugu imyaka myinshi cyane basimburanwa guhera mu 1940.Uyu muryango wishyiriyeho amategeko ko umugabo ukoze icyaha bahana sekuru na sekuruza we iyo ariho .

Iyo Perezida avuga ijambo abayobozi bakomeye baba bamwegereye bose baba bagomba kwandika buri jambo avuze ,naho Perezida Kim Jong un aherutse kwica mubyara we amuziza ko atamugira inama nziza.

Kim Jong un niwe watumye mukuru we ahunga akajya muri North Korea kubera kutumvikana kubera yari azi ko se ariwe yabyaye mbere ariwe mukuru  gusa asanga yarabyaye undi mwana ariko yaramuhishe ariwe nyakwigendera.

Se yamwohereje I Burayi kwigirayo ariko agarutse umuvandimwe we ubu ariwe Perezida Kim Jong un atangira gukeka ko ashobora kumukura ku ntebe y’ubuperezida atangira kumurwanya undi ahungira muri North Korea aho yamuteje abagore bamutera agashinge karimo uburozi arapfa.

Ndayambaje F

2,575 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.