umu amakuru- Abayobozi ba RMC basuye abanyamakuru 2 bafunzwe Eminante na Shyaka Kanuma | Umusingi

ffb8b0629901ef4847e3bdd5bf437bAbayobozi ba RMC basuye abanyamakuru 2 bafunzwe Eminante na Shyaka Kanuma

Please enter banners and links.

ffb8b0629901ef4847e3bdd5bf437b

Abayobozi b’Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura, Rwanda Media Commission (RMC) basuye abanyamakuru 2 bafunzwe barimo  Mugabushaka Jeanne de Chantal (Eminante) na Shyaka Kanuma bari mu maboko y’ubutabera kubera ibyaha bakurikiranyweho,babaha ubutumwa bwo gukomera no kwihangana.

Abasuye aba banyamakuru kuri uyu wa 3 Werurwe 2017, ni Barore Cleophas umuyobozi w’uru rwego, Jerome Rwasa, Mugisha Emmanuel Umunyamabanga Nshingwabikorwa na Jean-Paul Ibambe, Umunyamategeko wa RMC.

Nubwo ibyaha aba banyamakuru bakurikiranyweho bivugwa ko  bidafite aho bihuriye n’umwuga wabo, basuwe nk’abantu bakoraga umwuga w’itangazamakuru RMC ishinzwe kugenzura hagamijwe kubihanganisha nabo bakaba batangaje ko bategereje kuburana mu mizi ibyo bakurikiranyweho.

Kanuma na Mugabushaka bishimiye kubona basuwe na RMC bavuga ko
bahumurijwe no kubona abo basangiye umwuga babatekerezaho mu gihe k’ibibazo barimo .

Bavuze kandi ko nta  numwe wigeze ahutazwa haba mu ifatwa n’ifungwa ndetse n’uburyo babayeho ntacyo banenga ugereranyije n’ibyo bemererwa nk’imfungwa.

RMC irashimira ubuyobozi bw’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa ku bwo koroherezwa gusura abanyamakuru.

Gusa kuborohereza n’inshingano zabo zo korohereza buri wese kuko n’abanyamakuru n’abantu nk’abandi ntibakwiye gushimira urwego ko rwaborohereje gusura abanyamakuru nkaho ari igitangaza.

Mugabushaka Jeanne de Chantal (Eminante) ni umunyamakuru wakoraga kuri Radio na TV10 na ho Shyaka Kanuma yari umunyamakuru akaba n’umuyobozi w’ikinyamakuru Rwanda Focus.

Rwanda Media Commission (RMC) ni urwego rw’abanyamakuru bigenzura mu Rwanda rufite inshingano zo kugenzura imikorere y’itangazamakuru umunsi ku wundi n’imyitwarire y’abanyamakuru hamwe no kurengera ubwisanzure bw’itangazamakuru mu Rwanda.

N’ubwo bavuga ubwisanzure haracyari ikibazo mu gihe itangazamakuru ridatera imbere ahubwo ari ukumva ko habaho ibitangazamakuru byinshi ariko bidatanga umusaruro uhagije.

 

3,057 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.