Breaking News:Iradukunda Elsa abaye Miss Rwanda 2017 atariwe wahabwaga amahirwe
— February 26, 2017
Please enter banners and links.

Ikamba rya Nyampinga w’ u Rwanda(Miss Rwanda) ryambitswe Iradukunda Elsa kuri uyu wa 25 Gashyantare 2017 akaba ari mu bari bahagarariye Intara y’Amajyaruguru.Abantu bavuga ko Kigali igira abakobwa beza ariko ntiheruka kugira utsindira Miss Rwanda.
Igisonga cya Mbere ni Shimwa Guelda, Igisonga cya 2 ni Umutoniwase Linda, Igisonga cya 3 Kalimpinya Queen benshi ariwe bahaga amahirwe , Igisonga cya 4 cyabaye Umuhoza Simbi Fanique naho igisonga cya mbere kiba Kwizera Peace Ndaruhutse.
Ni mu birori byabereye mu ihema rya Camp Kigali aho abakobwa 15 bari mu rugamba rwo guhatanira kwambara iri kamba ryegukanywe na Miss Iradukunda Elsa usimbuye Miss Mutesi Jolly
.
Miss Iradukunda ari kumwe na Mutesi Jolly asimbuye
Irushanwa ryatangiye tariki 14 Mutarama 2017 aho bazengurukaga Intara zose z’igihugu ndetse n’umugi wa Kigali mu majonjora yo gutoranya abagomba kwitabira iri rushanwa.
Uyu mwaka abantu batandukanye bavugaga ko abantu bari bashinzwe gutoranya batoranije neza kuko abakobwa benshi hafi ya bose ari beza ari nayo mpamvu Karangwa Mike yavuze ko guhitamo umwe byabagoye cyane ku buryo nabo babanje gutera amahane.


Miss 2017 afite isura zitandukanye

Ku ikubitiro tariki ya 14 Mutarama 2017 amajonjora yatangiriye mu Ntara y’uburengerazuba ahatoranyijwe abakobwa 6 bagomba guhagararira iyi ntara aribo Iradukunda Elsa, Honorine Uwase Hirwa, Sandrine uwineza, Linda Umutoniwase, Guelda Shimwa ndetse na Carine Umutoni
Intara y’Amajyaruguru nayo yaje gukurikiraho maze nayo itoranywamo abakobwa 6 aribo Mukunde Lorette, Mutangana Diane, Umutesi Winnie, Umwali Aurore, Umutoni Josiane na Uwimbabazi Adeline.



Amajonjora yahise akomereza mu Ntara y’Amajyepfo maze hatoranywa abakobwa 4 aribo Herene Urayeneza, Aisha Umutesi, Belinda Umutoni Wase na Queen Kalimpinya
Naho intara y’Uburasirazuba hatorwa Umuhoza Simbi Fanique, Iribagiza Patience, Umutoni Pamella, Kirezi Delice na Mutesi Nadia.



Abantu bari bamukunze cyane Kalimpiya Queen

Umujyi wa Kigali niwo watahiwe maze hatorwa Umutoni Ashley , Mukabagabo Carine , Umutoni YVone , Ashimwe Fionna ndetse na, Iradukunda Judith .
Iki gikorwa gitegurwa na Rwanda Inspiration Back Up ifatanyije na Minisiteri y’Umuco na Siporo, Cogebanque n’abafatanyabikorwa batandukanye.

Igisabo
Nyuma y’uko iri rushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda rizengurutse mu Ntara zose n’Umujyi wa Kigali hatoranywa abeza kandi b’abahanga kurusha abandi, muri 26 bari babonetsemo hongeye gutoranywamo 15 bagomba guhatanira umwanya wa mbere ndetse bakaba barabanje no kujya mu mwiherero wamaze ibyumweru 2.
Uyu mwaka Miss Rwanda yagize amateka aho abakobwa bose uko ari 15 bahawe Buruse zo kwiga Kaminuza ku buntu urebye abayobozi b’iyi Kaminuza tutashatse kwamamaza barebye bakabona abo bakobwa bose ari beza bagahitamo ko babatwara kwigira iwabo.Gusa bagiye kwiga muri Kaminuza nziza cyane ,kandi iyi Kaminuza ikaba ikoze igikorwa kiza gitumye yamamara kurusha izindi.
Abakobwa 15 bahatanira Miss Rwanda 2017
1. Umutoni Pamela
2. Mukabagabo Carine
3. Uwase Hirwa Honorine
4. Iradukunda Elsa
5. Umutoni Uwase Belinda
6. Umutesi Aisha
7. Umutoni Tracy Ford
8. Shimwa Guelda
9. Mukunde Laurette
10. Ashimwe Fiona Doreen
11. Umuhoza Isimbi Fanique
12. Kalimpiya Queen
13. Umutesi Nadia
14. Iribagiza Patience ndetse
15. Mutoniwase Linda
Bamwe batahanye agahinda kuko biyumvagamo gutsinda ariko ikitari icyawe ni uko bimera bihangane bazongere ubutaha.
Hari n’abandi batashye batishimye kubera abakobwa 2 bakunzwe cyane uwo bita Igisabo na Kalimpiya Queen barakunzwe cyane.
Noella
4,399 total views, 3 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Mukakarangwa Francisca na Batamuriza Esther baratabaza Perezida Kagame, Ya mitego Bamporiki yavuze igeze muri RCA aho umuyobozi wayo yateze abantu 12 ashaka ko bajya Mageragere gufungwa barengana.
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Biravugwa ko bamwe mu banyarwanda bari barashoye imari muri Uganda byabakomeranye bagiye kujyanwa mu Nkiko kubera imitungo
Leave a reply