Bamwe mu bayobozi bibanze mu Karere ka Nyanza batangiye gufungwa bazira ibigori
— February 3, 2017
Please enter banners and links.

Kuwa 13 Mutarama 2017 bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyanza batangarije Ikinyamakuru Umusingi ko bamwe mu bayobozi bibanze batangiye gufungwa abandi bagahunga bazira kunyereza ibigori n’ibishyimbo byari byagenewe guha abaturage mu rwego rwo kubatabara kubera inzara yavugwaga muri ako Karere.
Tumaze iminsi dushakisha umuyobozi w’Akagali ka Nyamure Muganwa Fiacre twaramubuze kugirango agire icyo avuga kuri ubwo bujura buvugwa ku bayobozi nawe arimo.
Abaturage 2 batuye mu Kagali ka Nyamuri Umurenge wa Muyira bavuze ko Gitifu w’ungirije w’Akagali ka Nyamuri witwa Chantal Niyomwungeri yari yafashwe ashinjwa kunyereza ibigori by’abaturage.
Umwe muri abo baturage yagize ati “hari ibigori Leta yari yarageneye abaturage mu rwego rwo gutabara abaturage badafite ibiribwa maze bamwe mu bayobozi batangira kubigurisha bityo rero bakaba aribyo bazira”.
Undi muturage nawe yavuze ko abo bayobozi bahaga umuturage ibiro by’ibigori 3 ariko bakandika ko bamuhaye ibiro 20.
Abayobozi biba ibigori ntago ari abo mu Karere ka Nyanza gusa ahubwo no mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Mwiri naho Ikinyamakuru Umusingi cyasanze naho abayobozi barariye ibigori by’abaturage ariko abayobozi ayo makuru barayahishira ntihagira ubibazwa ariko abaturage babitangarije itangazamakuru.
Hari umuturage witwa Ntirushwa Jean Malie bivugwa ko yahaye abayobozi ibigori n’ibishyimbo byangiritse birimo imungu(Bishaje cyane) maze abayobozi bamuha ibigori byiza nawe amakuru akaba avugwa ko arimo gushakishwa.
Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza Gitifu w’Akagali ka Nyamuri witwa Muganwa Fiacre nawe uvugwa mu kunyereza ibigori n’ibishyimbo by’abaturage kugirango tumubaze amakuru abavugwaho n’ingamba ariko Telephone ye itanyuramo kumara iminsi.
Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza uyu muturage witwa Ntirushwa Jean Marie bivugwa ko ari umuherwe muri uwo Murenge ku buryo usanga akorana hafi cyane n’ubuyobozi ndetse bakaba bamushinja kuba yarabayeho umusirikare abyitwaza maze abayobozi bakamutinya ibyo avuze bigakorwa ,twashatse kumubaza niba ibyo abaturage bamushinja niba aribyo nawe nimero ye itanyuramo ku buryo byaduteye impungege ko bashobora kuba barafashwe bose n’ubwo tugikurikirana aya makuru kugirango ibyo bazavuga tubibagezeho.
Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza Meya wa Akarere ka Nyanza NTAZINDA Erasme
niba aya makuru y’abayobozi bashinjwa kunyereza ibigori n’ibishyimbo by’abaturage ayazi n’icyo azabikoraho ariko ntiyatabaga tumwoherereza ubutumwa bugufi kuri Telephone igendanwa maze avuga ko barimo gukurikiranwa uzahamwa n’icyaha azahanwa n’amategeko.
Gatera Stanley
2,602 total views, 3 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply