4 bafunzwe bazira kugura no kugirisha inzitiramubu zagenewe abaturage bashobora gufungwa imyaka 10
— January 11, 2017
Please enter banners and links.

Ejo Kuwa 9 Mutarama 2017 Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali yeretse itangazamakuru abantu 4 ifunze barimo Umujyanama w’ubuzima bakekwaho ubufatanyacyaha mu bujura bw’inzitiramubu zagenewe abaturage mu rwego rwo kurwanya Malariya.
Abakekwaho iki cyaha ni Karigirwa Claudine, wari Umujyanama w’ubuzima mu murenge wa Ndera; akaba ndetse ari we wari ushinzwe kuziha abaturage mu murenge wa Ndera, Umurerwa Jacqueline, n’abacuruzi babiri; ari bo: Dukuze Marie Alice na Habineza Emmanuel.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu yagize ati,”Ku itariki 7 Mutarama 2017 Dukuze (usanzwe ucururiza mu isoko rya Kimironko), yafatanwe inzitiramubu 27 zari zaragenewe abaturage. Nyuma ye, hafashwe Karigirwa; ukekwaho gukorana na Umurerwa kuzishakira abaguzi.”
Dukuze yabwiye Itangazamakuru ko inzitiramubu yafatanwe yaziguze na Umurerwa ku mafaranga y’u Rwanda ibihumbi 27; ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda igihumbi buri imwe.
SP Hitayezu yavuze ko Habineza yafatiwe mu murenge wa Kimisagara, ho mu karere ka Nyarugenge ku itariki 8 Mutarama 2017 afite inzitiramubu 45 zagenewe abaturage. Nyir’ubwite (Habineza)yavuze ko yaziguze n’abaturage bo mu karere ka Muhanga; aho buri imwe yayiguze amafaranga y’u Rwanda magana ane akaba yaraziguze mu mirenge 2 muri ako Karere.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu yagize ati,”Nta mucuruzi ndetse n’undi wese wemerewe kugura inzitiramubu zigenewe abaturage; ndetse n’ibindi byose bahabwa ku buntu mu rwego rwo kubateza imbere no kubarinda uburwayi butandukanye. Abaturage na bo barasabwa kwirinda kugurisha inzitiramubu bahabwa; kandi bagatungira agatoki Polisi n’izindi nzego zibishinzwe abazigurisha ndetse n’abazigura.”
Yongeyeho ko usibye izafatanwe aba bane, hari izindi 25 zafatiwe ahandi hantu hatandukanye; kandi ko iperereza rikomeje kugira ngo hafatwe abagize uruhare mu igura n’igurishwa ryazo.
Mu butumwa bwe,Umuyobozi mu Kigo cy’igihugu cy’Ubuzima ushinzwe Porogarame yo kurwanya Malariya, Dr Aimable Mbituyumuremyi yagize ati”Mu rwego rwo kurwanya Malariya, Leta yaguze; ndetse iha abaturage inzitiramubu ku buntu; ariko, nk’uko mubibona, hari bamwe batangiye kuzigurisha birengagije icyo baziherewe ndetse n’akamaro zibafitiye. Ababikora bamenye ko batiza umurindi Malariya; kandi ko babangamira gahunda ya Leta yo kurwanya Malariya. Turasaba buri wese gukoresha inzitiramubu icyo yayiherewe no kuyikoresha mu buryo bukwiriye kugira ngo yirinde Malariya.”
Aba uko ari 4 nibahamwa n’icyaha bazahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku myaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’umutungo warigishijwe cyangwa wononwe; nk’uko biteganywa n’ingingo ya 325 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.
Igihe uwahoze ari Minisitiri w’ubuzima Dr.Agnes Binagwaho bivugwa ko yayoboye nabi iyi Minisiteri ndetse akaba atarigeze avugwaho neza mu itangazamakuru ryigenga kubera kutavuga Ikinyarwanda kandi abanyamahanga baza bakakimenya vuba ariko we w’umunyarwanda akanga kukivuga ,igihe cye havuzwe ko haguzwe inzitiramibu zitujuje ubuziranenga ndetse kuva icyo gihe Malariya nibwo yongeye kugaruka ari nyinshi mu gihe mbere Malariya yari yaragabanutse cyane.
Gatera Stanley
2,664 total views, 3 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Mayor wa Kamonyi UDAHEMUKA Aimable yeguye ku kazi kubera impamvu zikomeye
Leave a reply