umu amakuru-  Agahinda no kwica amategeko mu matora y’abanyamakuru byatumye bamwe batazongera gutora | Umusingi

Barole-Cleophace  Agahinda no kwica amategeko mu matora y’abanyamakuru byatumye bamwe batazongera gutora

Please enter banners and links.

Barole-Cleophace

 

Kuwa 9 Ukuboza 2016 habaye amatora y’abanyamakuru batora abayobozi bazayobora urwego rukomeye rw’abanyamakuru bigenzura RMC ariko amatora yagiye kurangira bamwe bagiye kwicwa n’agahinda kubera uburyo bishe amategeko bakishyiriraho ayabo bishakiye.

Amatora yabereye mu cyahoze ari KIE aho yagombaga gutangira saa tatu za mu gitondo ariko yatangiye ahagana saa sita za mu gitondo ndetse no kugera ahaberaga amatora byari bigoye kuko nta cyagaragazaga ko hari amatora.

Icyatangaje abanyamakuru bamwe n’uburyo amatora yatangiye uwitwa KNC umuyobozi wa TV1 na Radio 1 ariwe wari uyoboye amatora agatangiza amatora nta mategeko agenga amatora asomeye abitabiriye amatora ahubwo we akishyiriraho amabwiriza ye yishakiye kandi urwego rw’abanyamakuru rufite amategeko arugenga ndetse avuga uburyo iyo habaye amatora uburyo ategurwa.

Ubundi hari umubare uteganywa n’amategeko kugirango amatora abe ariko abitabiriye amatora ntago bamenye ngo abagombaga gutora muri rusange ni bangahe ,umubare uteganywa n’itegeko wari ugeze?ibyo ntago byigeze byubahirizwa.

Uwitwa KNC yavuze ko umunyamakuru wakatiweho n’inkiko atemerewe kwiyamamaza mu gihe abanyamakuru bamubajije ko buri munyamakuru wese ufite ikarita yemewe gutora no gutorwa ahubwo kuri iyi ngingo itarumvikanyweho rumwe yakagombye kuganirwaho mbere y’uko amatora atangira.

Dr.Kayumba Christopher tuganira nawe kuri iyi ngingo yo kubuza umunyamakuru wakatiweho n’inkiko atayemera akavuga ko ikwiye gusubirwamo ati “cyeretse yarishe cyangwa yaribye naho gufungwa kubera ko wanditse cyangwa watangaje inkuru runaka ukabifungirwa bidakwiye kubuza umunyamakuru kuba yatorwa”.

Kayumba yakomeje avuga ko umunyamakuru wafunzwe azira ko yanze kuvuga aho yakuye inkuru uwo niwe munyamakuru bakwiye gutora kubera ko aba azarengera bagenzi be yashaka akabizira aho gutora ufite ubwoba utazashobora kurengera bagenzi be akaba avuga ko iyi ngingo ikwiye kuganirwaho.

Ikindi cyagaragaye ni aho hari umwe mu bashatse kwiyamamaza udahari atuma mugenze we mu ibaruwa yanditse kandi mu mabwiriza RMC yatanze ibyemera ariko KNC abanza kubyanga biteza amahane cyane ku buryo bamwe batangiye kubaza KNC niba arusha amategeko cyangwa amatora ari ay’ikigo cye ku buryo yayayobora uko yishakiye.

Yakomeje guteza umwuka mubi mu cyumba cy’amatora ku buryo abanyamakuru bageza aho bakarambirwa bagasaba ko yahindurwa amatora akayoborwa n’undi muntu.

Mu gutora abandi 3 bagomba gufatanya n’abandi ba 4 bakora umwuga w’itangazamakuru niho byakomereye aho KNC yashakaga ko hemezwa abari bohereje inzandiko aho umwe aturuka muri za Kaminuza ,undi agaturuka mu banyamategeko undi agaturuka mu bikorera n’andi mashyirahamwe ariko abanyamakuru barayanga kuko byagaragaraga ko KNC hari aho yari abogamiye ashaka ko abohereje inzandiko bemezwa ko batowe ariko abanyamakuru barabyanga.

Kuri iki kibazo cyateje impaka ndende umunyamakuru akaba n’umuyobozi w’ibinyamakuru 2 Ibiyagabigari na Greatlakesvoice.com Mugabe Robert yasabye ijambo maze abaza impamvu uru rwego abayoboye amatora baruhindura nkaho ari ikintu kiraho kidafite agaciro bitewe nibyo bikorwa birimo kwica amategeko kandi ari urwego rufite itegeko nshinga kandi rigomba kubahirizwa.

Hari n’ikindi cyateye urujijo rukomeye aho KNC yavuze ko abantu bakora mu nzego za Leta batemerewe kwiyamamaza kandi abakorera ikigo cya Leta cy’itangazamakuru RBA bo bakemererwa.

Ikindi abanyamakuru bibajije impamvu mbere y’uko amatora aba hatabanje kuba inama rusange ibi bibazo byose bikaganirwaho kuko hari ibyari gufatwaho ibyemezo mbere y’uko amatora aba.

Umwe mu banyamakuru baganiriye n’ikinyamakuru Umusingi utarashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “ni gute urwego rwacu rumara imyaka 3 yose nta nama rusange iraba tukongera gutora itabaye kandi abari baruyoboye nibo bakomeje kuruyobora ubwo ni ukuvuga ko niyi manda y’imyaka 3 nayo nta nama rusange izaba?birababaje kubona ibintu byacu buri gihe nta gahunda nziza bigira”.

Mu batowe mu banyamakuru harimo uwitwa Barore Cleophas ukorera ikigo cya Leta RBA akaba yabonye amajwi 187 akurikirwa na Kagire Edmond ukorera igitangazamakuru cya The EastAfrican akaba yabonye amajwi 154 ubwo akaba ariwe wungirije Barore.

Hari hiyamamaje abantu 6 barimo Barore Cleophas wari usanzwe ayoboye uru rwego kumara umwaka urenga mu nzubacyuho ,Kagire Edmond ,Rwasa Jerome ,Uwineza Liliane ,Solange Ayanone,Mutuyeyezu Oswald kandi hashakwamo 4 bikavugwa ko n’abiyamamaje bagombaga kuba benshi.

Uwitwa Gatanazi Etiene nawe yagezaho arahaguruka asaba urwego rwa RMC ko rwakura KNC ku mwanya wo kuyobora amatora ndetse akaba yumvikanye ku gitangazamakuru avuga ati “ni gute RMC ishyiraho umuntu utazi amategeko kuyobora amatora?”.Bamwe mu banyamakuru cyane cyane abigenga nyuma y’amatora bemeje ko batazongera kwitabira amatora ya RMC ndetse nandi yose azajya abahuza n’abaturuka mu bigo bya Leta.

Umwe yagize ati “kubera ko ari benshi twe tukaba bacye nta mpamvu yo kongera kwitabira amatora bajye bashyiraho abo bashaka twe ntacyo bimaze kujyayo no kutajyayo byose ni kimwe”.

Uyu munyamakuru utashatse ko amazina ye atangazwa yakomeje avuga ati ahubwo twe tugiye kureba uburyo twazajya twitoramo uduhagarariye nabo bazane ubahagarariye aribyo byaba byiza naho ubundi kwaba ari ukutubeshya kuko buri gihe bazahora bayobora bayobora neza cyangwa nabi ntacyo twabihinduraho.

Bamwe mu banyamakuru bifuza ko uru rwego nkuko rufite inshingano mu kubakorera ubuvugizi rukwiye kubukora abanyamakuru bose bagakora bagatera imbere ariko usanga hari igice kimwe gisa nikibagiranye mu iterambere aricyo abakorera ibinyamakuru byandiko kandi bakivuza kujya bakorera ubuvugizi abahura n’ibibazo by’uburwayi bari mukazi kudatereranwa aho batanze urugero rw’umunyamakuru witwa Dusabimana Clever umaze imyaka 3 mu rugo yararwaye Pararize n’abandi bagiye bapfa bazira kubura amikoro yo kwivuze bitewe n’umwuga bakora utabinjiriza ,ibyo byose nibyo bumva abayobozi ba RMC bakwiye kureba uburyo bakorana n’inzego zitandukanye bagateza imbere uyu mwuga.

Gatera Stanley

2,914 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.