umu amakuru- Ababana n’ubumuga bwo kutabona barasaba ko inkoni y’umweru bajya bayibona kuri Mituelle de santé | Umusingi

WhiteCane1Ababana n’ubumuga bwo kutabona barasaba ko inkoni y’umweru bajya bayibona kuri Mituelle de santé

Please enter banners and links.

WhiteCane1

Ejo kuwa 1 Ukuboza 2016 muri Hilltop Hotel habereye amahugurwa y’abanyamakuru yateguwe n’Ishyirahamwe ry’ababana n’ubumuga mu Rwanda (RUB) agamije gusobanurira abanyamakuru cyane cyane ku bibazo abafite ubumuga bwo kutabona bahura nabyo no kubakorera ubuvugizi.

Muri ayo mahugurwa abanyamakuru basobanuriwe igitera ubumuga bwo guhuma birimo impanuka ,indyo ituzuye ,urumuri rukabije n’ibindi byinshi ndetse n’uburyo bimwe na bimwe byakwirindwa nko kurya indyo yuzuye.

Ababana n’ubumuga bwo kutabona bafite ibibazo byinshi cyane bakaba basaba Leta kubera ko abaturage ari aba Leta ko bahabwa ubufasha kubera ko nabo ataribo babyiteye kugira ubwo bumuga nkuko bamwe mu bayobozi muri RUB babivuga.

blind-walking-stick-250x250

Nkuko Ingabire Severin ushinzwe ubuvugizi muri RUB abivuga ati “dufite ibibazo byinshi birimo kubona inkone year idufasha kugenda irahenze kuyibona.Mu rwego rwo kutworohereza bamwe muri twe benshi batazifite bakaba bashobora kujya bajya aho bashaka nko kwa muganga cyangwa mu isoko n’ahandi hatandukanye dore ko hari abadafite ababaherekeza bakaba bafashwa n’iyo nkoni baramutse bayibonye kuri Mituelle de santé”.

Hari benshi mu byaro batabona amahirwe yo kubona inkoni y’umweru ibafasha kujya aho bashaka ariko bayibonye kuri Mituelle de santé cyangwa RAMA byabafasha buhoro buhoro n’ibindi bibazo bikagenda bikemuka.

Ushinzwe itangazamakuru muri RUB Racheal asoza amahugurwa yabwiye abanyamakuru ko ababana n’ubumuga bwo kutabona bakeneye ubuvugizi kuko hari byinshi bitazwi bahura nabyo.

Gatera Stanley

2,488 total views, 5 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.