Ikimenyane n’akarengane na ruswa muri SKOL mu gutanga akazi
— November 29, 2016
Please enter banners and links.

Uraganda rukora inzoga Skol ruravugwamo ikimenyane ,akarengane na ruswa mu gutanga akazi nkuko biherutse kugaragazwa n’abaherutse gukorayo ikizamini cy’akazi k’ushinzwe ibicuruzwa (Sales).
Kuwa 21 Ugushyingo 2016 umwe mu bakoze ikizamini cy’akazi muri Skol utarashatse ko amazina ye atangazwa yagiranye ikiganiro n’Ikinyamakuru Umusingi aho gikorera I Remera maze ashinja ikigo cy’ubucuruzi cya Skol ikimenyane ,akarengane na ruswa ndetse avuga ko ibyo abayobozi muri icyo kigo bakora bishobora gutuma abaturage banga ubuyobozi.
Uwo mugabo agira ati “abantu bazi ko mu Rwanda nta ruswa ,nta karengane nta n’ikimenyane kubera ubuyobozi bwiza bw’igihugu cyacu ariko byose muri Skol birimo kuko narabyiboneye si ukuvuga ko nabibariwe”.
Avuga ko bakoze ikizamini cyanditse Kuwa 23 Nzeli 2016 ,icyo kubazwa bagikora Kuwa 12 Ukwakira 2016 bakora aria bantu 18 bashakamo 4 gusa.
Aho bahera bashinja Skol ibyo byose bibaza impamvu batasohoye itangazo ry’akazi mu binyamakuru nkuko ahandi bigenda?.Bavuga ko n’ubwo hashakwaga 4 hafashwe 2 ariko nabo bafatwa bagenzi babo bakoranye nabo batazi icyo bakurikije bafata 2 gusa.
Bajya gukora ikizamini babwiwe ko abazatsinda bagomba kuba bafite uruhushya rwo gutwara imodoka(Perimi) ariko umwe muri 2 bafashwe nta ruhushya rwo gutwara imodoka nkuko byemezwa n’abaduhaye aya makuru kuko bavuga ko ibyo babizi neza.
Abaduhaye aya makuru bavuga ko hafashwe uwitwa Divin Habyarimana wabonye amanita 22.1 undi witwa Ndekwe Fredrick niwe wari uwanyuma yabonye amanota 17 ariko niwe wahawe akazi kandi hari abamurushije amanota nka Phocus Nsabimana yabonye 21.75 ariko ntiyafatwa.
Ikindi abatarahawe akazi bashinja ikigo cya Skol ni uko bahaye Divin Byarimana atari umunyarwanda ahubwo ari Umurundi kuko abakozi bose baraziranye nkuko babyemeza na perimi ye ari indundi.
Undi mu baganiriye n’Ikinyamakuru Umusingi nawe wadusabye ko amazina ye agirwa ibanga yagize ati “twavuye gukora ikizamini tugeze munzira Skol bahamagara Ndekwe Fredrick mu ibanga ariko bibagirwa kumubwira ko ari ibanga atangira kutubaza ati namwe babahamagaye abandi bati oya nibwo twamenye ko ari ikimenyane”.
Aba bavuga ko Divin Habyarimana yari yahawe ikizamini mbere na mwene wabo ukora muri Skol witwa Christian ushinzwe kwamamaza ibikorwa bya Skol (Marketing).
Abaduhaye amakuru bavuga ko ibi byose bigaragaza ko muri Skol harimo akarengane na ruswa ndetse n’ikimenyane kandi ibivugwa byose niyo bimwe byaba ataribyo byaba byaratewe n’abayobozi batanze ikizamini kuko guhamagara bamwe abandi ntibahamagarwe kandi bagahamagarwa bakiri hamwe nibo babiteye.
Ikinyamakuru Umusing kimaze kumva ibivugwa ku Skol twashatse kubaza uwitwa Anizie ushinzwe abakozi by’agateganyo ahakana ko atariwe ushinzwe abakozi ahubwo agira ati “mwaza hano mugasaba randevu mukabonana n’ushinzwe abakozi ubwo yabasobanurira”.
Abaduhaye amakuru bemeza ko uyu Anizie ariwe ushinzwe abakozi by’agateganyo n’ubwo we yabwiye Ikinyamakuru Umusingi ko ashinzwe kwitaba Telephone muri Skol.
Banavuga ko bamaze kumenya ko hari bagenzi babo bahamagawe nyuma yo gukora ikizamini bagiye aho Skol ikorera kubaza uyu Anizie ushinzwe abakozi yanga kubakira bamuhamagaye arabwira ngo amanota barashaka ayiki?ababaza niba aho bakora ikizamini hose babereka amanota kandi ubundi iyo hakozwe ikizamini ahandi bamanika lisite buri umwe akireba amanota yabonye uwatsinzwe akagenda abizi ko yatsinzwe bitewe n’amanota yabonye.
Bakomeza bavuga ko Anizie yababwiye ko kubaza amanota yabo ntacyo byabamarira nabo bahita kugana itangazamakuru kugirango bagaragarize rubanda ibibera muri Skol .
Gatera Stanley
3,194 total views, 3 views today

Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Leave a reply