Ndoli wishyuza Miliyoni 12 umuyobozi wa ADEPR Rwagasana Tom arasaba ko akurwa kubuyobozi
— November 26, 2016
Please enter banners and links.

Kuwa 24 Ugushyingo 2016 nibwo uwitwa Ndoli Furujansi yatangarije Ikinyamakuru Umusingi ko bitewe n’uburyo yagurije umuyobozi mukuru w’ungirije Rwagasana Tom amafaranga y’uRwanda angana na Miliyoni 12 hakaba hashize imyaka 5 ataramwishyura akaba asanga umuntu nk’uwo adakwiye gukomeza kuyobora Abakirisitu.
Ndoli ubu akaba amaze kwifatanya n’abarwanya nyobozi ya ADEPR kubera ibibazo byinshi bayirega cyangwa bayishinja birimo ko hari Miliyoni Magana ane zasabwe Abakirisitu zo kubaka Gisozi ariko bakaba bavuga ko Gisozi ishobora kuba yaragurishijwe bakaba basaba ko ubuyobozi cyangwa Leta ikwiye gukemura icyo kibazo.


Izo ni zimwe mu nyandiko zishyuza Rwagasana Tom umuyobozi wa ADEPR wungirije
Ndali avuga ko ari mu bantu batangiye amavugurura yo muri ADEPR kuva mu 1994 kugeza uyu munsi aracyari mu Itorero rya ADEPR ku buryo avuga ko bashatse no kumusengera ngo abe Umupasiteri ariko arabyanga kubera ko yashakaga kwibera umukirisitu usanzwe ariko ngo iyo abona abayobozi nka Tom Rwagasana uvugwaho ibyaha byinshi ahagarara imbere y’Abakirisitu akabagisha yumva Itorero rya ADEPR yaharaniye agafungwa rigiye kurimbuka ariyo mpamvu atazicara gusa ngo arebere Itorero ry’Imana risenyuka.
Ndoli yagize ati “umuntu nka Tom Rwagasana utinyuka akambura abakozi bakorera igihumbi na mirongo itanu (1050)ku munsi ntago yatinya kwambura uwa Miliyoni 12”.
Ndoli akomeza avuga ko Bibiliya ivuga ko uhaye umukene aba agurije Imana ariko Tom Rwagasana we abakene aho kuba ibyabo ahubwo arabambura.
Akomeza avuga ko muri Bibiliya mu Migani havuga ko ijambo ribi rikomeretsa imitima aribyo Tom Rwagasana akora aho gukorera Imana ibyo ishaka.
Ndoli abajijwe uburyo yagurije Rwagasana Tom ayo mafaranga avuga ko Tom bari bagiye kumufunga yitabaza umushuti we twari tuziranye witwa Karemera Fiston aramuhamagara ati tabara umukozi w’Imana ahuye n’ibibazo batamufunga.
Ndoli ati uwo muntu ko tutaziranye namuha gute amafaranga yanjye nkayo menshi undi ati uzayabaze njye rwose nakwambura nzayakwishyura.
Karemera Fiston yakoraga muri bank Populaiere ubu akaba akora muri BK .
Ikinyamakuru Umusingi Kuwa 25 Ugushyingo 2016 cyahamagaye Kabera kuri Telephone ye igendanwa kimubaza niba koko ariwe wasabye amafaranga Ndoli akayamuha akayageza kuri Tom Rwagasana maze avuga ko kuri Telephone bitashoboka kuko ahamagarwa n’abantu benshi cyeretse ngo ahuye n’umunyamakuru nyuma y’umuganda bakabiganiraho.
Kabera yagize ati “kuri Telephone ntibyakunda kuko mpamagarwa n’abantu benshi ahubwo ejo nyuma y’umuganda twahura tukabiganiraho”.
Ndoli akaba avuga ko Tom Rwagasana na Sibomana Jean bicaye ku Gisozi n’Abapasiteri bose bahindura imyizerere y’Itorero biyita ba Bishop ibintu bitigeze biba muri ADEPR ari nabyo biteza ibibazo mu Itorero bityo akaba anenga Abapasiteri bemera gushukwa na Tom na Sibomana.
Ndoli hari abo avuga bagiye birukanwa mu Itorero abandi bakabaca barimo Pasiteri Rukundo waciwe kubera kuvuga ku kibazo cya sheki zitazigamiye za Rwagasana Tom bwacyeye bamuca na SG Mutaganzwa Viateur wicaye akareba ibikorwa n’abayobozi ba ADEPR arabicaza abagira inama ati ibi mukora ntago aribyo nawe baramwirukana ,ubwose abo ni bayobozi nyabaki?.
Ndoli akomeza asaba inzego zibishinzwe ko zitazakora ikosa Tom Rwagasana ,Christine na Sibomana n’abandi bakorana nabo bakirukanwa batabakoreye odite (Audit)kuko umutungo w’Itorero bawugize uwabo ,bubatsemo amazu ahenzi no kuyatanga uko bishakiye.
Ndoli afatanije na opozisiyo iyobowe na Pasiteri Uwabimfura Modeste ubu bagiye kwandikira Imigration kugirango Tom Rwagasana na Christine batazatoroka igihugu bataryojwe ibyo bashinjwa.
Ikindi gikomeye Ndoli ashinja Tom Rwagasana ngo ni uko ayoboresha iterabwoba ku buryo uvuze wese bujya gucya yirukanywe abandi akabaca mu Itorero bityo bigatuma n’abandi batinya bagakomeza kuba mu Itorero ariko imitima yabo atariho iri.
Arangiza ikiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru Umusingi Ndoli yavuze ko hari amakuru barimo kumva ko Gisozi yabaye ikiryabakirisitu aho Tom yahaye musanzire we (Abendahamwe) ngo ayicunge bivuze ko itakiri iyabakirisitu ahubwo hari abo yahawe.
Ndoli akaba asaba ko ADEPR itahora hasi no heju ku bayobozi bashyirwaho kuko abayoboye bose baranzwe n’inda nini akaba asaba ko ni hajya gushyirwaho abandi bayobozi kuko abariho uko byagenda kose bagomba kuvaho bazahamagare abakirisitu bose bihitirimo uwo bashaka ndetse bamuhe n’imirongo azayoboramo Itorero.
Ndoli akaba avuga ko kubera inyungu Tom n’abo basangira bashobora kugirira nabi abagerageza kugaragaza amanyanga yabo bityo bakaba bishinganisha kandi basaba inzego za Leta gutabara ADEPR ikava mu bibazo irimo.
Hari n’abandi bishyuza Rwagasana Tom barimo uwitwa Hassan nawe wishyuza Miliyoni 2 nkuko Ikinyamakuru Uusingi gifite kopi y’izo nyandiko zishyuza Tom.
Gatera Stanley
5,757 total views, 3 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
5 Comments
ariko narumiwe koko ,ahubwo se aba barega uwo Tom ko mbona ntaho batandukaniye!
umukirisitu nyakuri ntago yandagaza umuyobozi we n’ubwo yaba yarakosheje,ibi ahubwo bifite icyo bivuze kuri twe abasomyi .
biragaragara ko muri adeppr harimo abahezanguni benshi bishushanyijemo.
Ahubwo se ko ntarwandiko bagaragaje rwamasezerano hagati ya Ndori na Tom ibwo suguharabika abantu?
Ariko njye sindi umwadepr gusa nabonye iri torero ritangiye gusobanuka nifuza kuba muri adepr ncibwa intege nabantu baririmo batuka abayobozi babo nkaho bstigeze bsmenya Imana.
mperutse guca kuri bsmwe barimo banywa kampuca,bigamba batuka abashumba babo numva ndababaye.
kndi nashakaga kuza muri adepr
mungire inama.
kubona abantu bateranira gutuka abayobozi babo!!!!????
Ubu si ugusebya umukozi w’Imana, Fuligance yishyuza ate uwo atahaye umwenda ko ndeba impapuro ziriho ari iza Fiston akaba atavuga uwo fulugancr yabaye umuvugizi wa Fisto mbona nuwagira ideni yacs munkiko ntanyure mwitangazamakuru.
ahubwose wowe wo kumusingi wandika inkuru zimeze gutya ugamije guteranya abayoboke, ntabyo uzageraho.
yebabaweeer ese ni Fulujansi umwe usengera Kimicanga, kuva cyera ni umunyentambara ngaho mugakinjiro, nyakabanda, gikondo amena inzugi zinsengero ngo aravugurura, ADEPR yaragowe koko igira abantu nkabo.
Uyu ngo yirukanye Samweli none aje no kwirukana Sinomana na Tom , Leta nayo ikwiye kureba abantu nkaba biha kurwanira mwitangazamakuru.
Njye nibaza impamvu abantu burigihe biha biha kuvuga ko uvuze tom aba arwanyije adepr ese Tom niwe adepr? Tom bimaze kugaragara ko atri inyang mugayo kuva yajyaho abantu bahise bavuza induru kugeza nuyu munsi niko bimeze ntibivugwa nabantu bo muri adepr gusa njye niyumviye abantu bo mubushenge bavugako yabambuye imbere ya nyakubahwa kagame ubwose uyumugabo w’umwambuzi ayobora abantu ate?ubuse ahubwo abo ayobora ntibazatera za gatarina?Tom wari rwiyemeza mirimo nakamere yabo nubu induru yaba rwiyemeza murayumva kumaradiyo bambuye abantu ntiyara kwiriye kuyobora umukumbi w’Imana rwose hubwo najyende areke abantu babone amahoro njye nabonye rwaserera yabobagabo nuburyo tom yavuze ko afite inkota nisubirira mubahanya kuko bo baratuje