Perezida Kagame na Museveni bifatanije na Donald Trump akimara gutsinda
— November 10, 2016
Please enter banners and links.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ,Paul Kagame yatangaje ko yifatanyije na Perezida mushya wa Leta Zunze ubumwe za Amerika ,Donald Trump watowe kuri uyu wa Gatatu tariki 9 Ushushingo,2016 avuga ko intsinzi ye yabonetse mu buryo bwiza.
Abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, Perezida Paul Kagame yagize ati: “Nifatanyije na Donald Trump ku bw’intsinzi ye yabonye mu buryo bwiza. Twiteguye gukomeza umubano mwiza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika hamwe n’ubuyobozi bushya.”

Perezida Kagame na Perezida Trump
Perezida Kagame akaba ariwe wabaye uwa mbere mu bakuru b’ibihugu bagaragaje ko bishimiye Intsinzi ya Perezida Donald Trump harimo na Perezida Museveni wa Uganda n’uwu Burusiya Vladimir Puttin.
Perezida w’Amerika Donald Trump akaba yaravuze ko azashyira Perezida Museveni muri gereza naramuka atsinze ariko igitangaje n’uburyo Perezida Museveni yihutiye kumwifuriza itsinzi.

Perezida Trump na Perezida Museveni
Icyo gihe Museveni abajijwe ku byo Trump yavuze yagize ati azabanze akemure ibibazo by’Abanyamerika Abagande bafite uko bakemura ibibazo byabo ndetse avuga ko atazi Trump.
Itsinzi ya Perezida Donald Trump ikaba yatunguye abantu benshi kuko ntabwo yahabwaga amahirwe yo kuba yahigika uwo bari bahanganye ,Hillary Clinton dore ko n’abamwe bo mu ishyaka rya ba Repubulikani ahagarariye bari batakimushyigikiye .
Donald Trump akaba abaye Perezida wa 45 uyoboye Leta Zunze ubumwe za Amerika akaba simbuye kuri uyu mwanya uwari Perezida w’icyo gihugu Barack Obama.
Gatera Stanley
3,631 total views, 5 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply