Umwami Mohammed VI wa Marocco yageze I Kigali
— October 18, 2016
Please enter banners and links.

kuri uyu wa kabiri mu masaha ashyira hafi saa yine z’ijoro indege y’Umwami Mohammed VI wa Marocco nibwo yari igeze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, yakiriwe anahabwa ikaze na Perezida Paul Kagame n’abandi banyacyubahuro batandukanye .




Nibwo bwa mbere uyu mwami wa Marocco ageze mu bihugu by’aka karere, ni mu ruzinduko rw’akazi ajemo mu bihugu byo mu karere aho azanagera muri Tanzania na Ethiopia.
Mohammed VI yakiriwe na Perezida Kagame wari kumwe n’abandi baminisitiri n’abayobozi b’inzego zinyuranye mu Rwanda. Mohammed VI azanye n’abajyanama be bihariye Fouad Ali El Himma na Yasser Znagui, hamwe n’Abaminisitiri b’ubutegetsi bw’igihugu, uw’ububanyi n’amahanga, Nasser Bourita, uw’ubukungu n’imari Mohamed Boussaid, uw’ubuhinzi Aziz Akhannouch n’abashoramari banyuranye bo muri Marocco.

Mu kwa gatandatu uyu mwaka Perezida Kagame yasuye Marocco, ashishikariza iki gihugu kugaruka mu muryango w’Ubumwe bw’ibihugu bya Africa anatsura umubano w’ibihugu byombi.
Ikinyamakuru MoroccoWorldNews kivuga ko Maroco ubu yatangiye kwagura imibanire yayo n’ibihugu bifite ijambo rinini ku mugabane wa Africa ndetse inashaka abayishyigikira ku kibazo cya Sahara y’Iburengerazuba n’ubu kitarakemuka.
Gusura aka karere bibaye mu gihe Marocco iherutse gutangaza ko yifuza kugaruka mu muryango w’Ubumwe bwa Africa.
Ndetse byari byitezwe ko uyu Mwami aza mu nama yabereye mu Rwanda mu mpeshyi ishize gusa yanditse ibaruwa irimo aho yagize ati;
“Inshuti zacu zakomeje kudusaba ko tugaruka muri zo, ko Marocco isubira mu mwanya wayo mu muryango. Igihe ubu cyageze turiteguye.”
Biteganyijwe ko Perezida Paul Kagame na Mohammed VI bagirana ibiganiro kuri uyu wa gatatu, ndetse bashobora kuganira n’abanyamakuru nyuma yabwo.
Mu minsi ishize, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Marocco yatangaje ko bitarenze uyu mwaka Marocco izafungura Ambasade yayo mu Rwanda.
Ntibisanzwe iki gihugu kugira Ambasade muri ibi bihugu by’Afurika y’Iburasirazuba ariko kubona iki gihugu cyemera ko kiyigira mu Rwanda bigaragaza umubano ukomeye.
2,813 total views, 3 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
Leave a reply