umu amakuru- Oda Gasinzigwa akize agatebe kari kamumereye nabi asumbuye Bazivamo | Umusingi

dsc_3568Oda Gasinzigwa akize agatebe kari kamumereye nabi asumbuye Bazivamo

Please enter banners and links.

dsc_3568

Kuri uyu wa 19 Ukwakira 2016 Oda Gasinzigwa wigeze kuba Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango,yakize agatebe kari kamumereye nabi akaba  yatorewe kuba Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Afurika y’Uburasirazuba, EALA, atsinze Kanamugire Callixte ukora mu Bunyamabanga bwa FPR Inkotanyi, ku majwi 71 mu gihe uwo bari bahanganye yagize amajwi 4. Ni we umudepite usimbura Christophe Bazivamo muri EALA, nyuma y’uko yeguye mu minsi ishize ubwo yari amaze kugirwa Umunyamabanga Mukuru Wungirije w’Umuryango wa Afurika y’u Burasirazuba (EAC), Ushinzwe imari n’Ubutegetsi.

Agatebe bibashatse kuvuga umuntu wahoze afite akazi keza nyuma akakabura akamara igihe yicaye ategereje ko bamuha akandi bityo rero nawe akaba yari amaze igihe yirukanywe kubwa Minisitiri w’Uburinganire n’umuryango ariko ubu FPR ikaba imwibutse imukura kugatebe.

Inteko rusange yatangiye saa 9:02 imitwe yombi yakoranye, abasenateri ari 21 n’abadepite 51, bigera igihe cy’itora hari abasinateri 21 n’abadepite 54, ngo batore umudepite umwe mu bakandida babiri batanzwe n’umuryango FPR Inkotanyi wakomokagamo Bazivamo weguye, aribo Oda Gasinzigwa na Kanamugire Callixte.

Itegeko rigena ko abakandida biyamamaza ku munsi w’itora, aho buri wese, abayobozi b’imitwe yombi bumvikanye ko ahabwa iminota itanu yo kwiyamamaza.

Oda Gasinzigwa, mu kwiyamamaza yabanje gushimira umwanya ahawe “ati ndagira ngo mbasabe amajwi nicyo cyanzinduye, banyakubahwa muri hano, amajwi yanyu ndayizeye mpereye ku bumenyi mfite, ubunararibonye n’umutima wo gukorera igihugu cyacu”.

Ganzi2

Perezida wa Sena, Bernard Makuza na Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Donatille Mukabarisa mu cyumba cy’Inteko Rusange

dsc_3568

Gasiz

Gasinzi

Oda wavutse mu 1967, afite abana bane n’umugabo, akagira Masters mu mibanire n’iterambere (Social sciences and development).

Mu mirimo yakoze, yabaye Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, ayobora urwego rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’uburinganire bw’umugabo n’umugore, akora mu mishinga yo gutuza ahari ishyamba rya Gishwati, ndetse anakora muri banki imyaka umunani.

Ati “Muri ibyo bihe byose nagiye ngirirwa icyizere no gufatanya iyo mirimo n’izindi nshingano nagiye mpabwa.” Harimo aho yayoboye inama y’igihugu y’abagore ndetse aba komiseri muri Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge.

Odaa

Oda Gasinzigwa na Kanamugire Callixte nibo bahataniraga uyu mwanya

Yakomeje agira ati “Muramutse mungiriye icyizere mukantora nifuza gufatanya n’abandi mu gutanga ibitekerezo mu bijyanye n’imibereho myiza, ubukungu.’’

Kanamugire Callixte wavutse mu 1959, afite abana bane, atuye Kacyiru.

We yavuze ko afite Masters mu micungire y’imishinga, ndetse ko asaba amajwi yumva abishoboye kandi abifitiye ubushake no gukunda igihugu.

 Yavuze ko “nagiriwe icyizere mu bihe bikomeye cyo kuyobora akarere ka Kacyiru ubu kabaye Gasabo mu 2005”.

Nyuma yaje guhabwa akazi mu Bunyamabanga bwa FPR Inkotanyi akazi akoze mu gihe kigera ku myaka 10 ati “nkaba numva mfite uburambe n’ubushobozi bwo gukora ako kazi”.

Nyuma y’itora ry’abasenateri n’abadepite 75 bose hamwe, itora ryemeje ko Oda Gasinzigwa ariwe utorewe uyu mwanya.

Ubwo itegeko ry’u Rwanda ryavugururwaga kuwa 29 Nzeli kugira ngo igihugu kibashe gusimbuza Bazivamo wari usigaje amezi macye kuri manda ye, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, Donatille Mukabalisa, yabwiye bagenzi be ko batumije igihembwe kidasanzwe kuko ingingo zirebwaho basanze zitategereza igihembwe gisanzwe.

Ati “Impamvu tutashoboraga gutegereza igihembwe gisanzwe, twumvaga bikwiye ko umudepite uhagarariye u Rwanda muri EALA yatorwa vuba akabasha kurahira mu gihembwe cyabo giteganyijwe kuva kuwa 09 Ukwakira. Ubwo murumva ko twari dufite iminsi mike kugira ngo abashe kugenda arahire anakurikirane imirimo y’icyo gihembwe kizageza kuwa 21 Ukwakira.’’

Gasinzigwa agomba gusoza manda y’imyaka itanu Bazivamo yatangiye mu 2012, igomba kurangira muri Kamena 2017.

Umusingi1@gmail.com

 

 

4,643 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.