umu amakuru-  Umupagasi yishe umukecuru w’imyaka 89 kubera ubutaka | Umusingi

paka-703x422  Umupagasi yishe umukecuru w’imyaka 89 kubera ubutaka

Please enter banners and links.

paka-703x422

 

Abaturage batuye ahitwa nyendo kirinda mu ka Gali  ka kalagala umurenge wa mukungwe muri Masaka mu gihugu cya Uganda batunguwe no gusanga umukecuru w’imyaka 89 yishwe n’umupagasi kubera ubutaka bwe yashakaga kuburimanganya.

Byabaye ejo Kuwa 16 Ukwakira 2016 ubwo abaturage basanga umukecuru w’imyaka 89 witwa Eulaliyo Nakalanzi yishwe mu buryo buteye ubwoba .

Uyu mupagasi wa mwishe akaba yitwaga Mukiga ariko iryo n’izina yahimbwe n’abantu kubera ubwoko akomokamo bw’Abakiga.

Abaturage bavuze ko bamwishe bamunyonze ijosi ndetse bamuvunaguye imbavu zose barangije bamuzirikira mu nzu ye bashyiraho ingufuri nyinshi.

paka-703x422

Mukiga ari kumwe na Nyakwigendera Nakalanzi (Photo internet)

Bamwe mu baturage bari baturanye na Nakalanzi bavuga ko urupfu rwe rushobora kuba rwapanzwe n’abo mu muryango we bagaha Mukiga amafaranga kugirango yice Nyirabuje bitewe n’uburyo bari bamaze iminsi bari mu mahane aturuka k’ ubutaka.

Ukuriye polisi muri ako gace witwa Denis Lubega yavuze ko Nyakwigendera yigeze gutabaza polisi avuga ko umuryango we ushobora kumugirira nabi bityo akaba yarasabga ko yahabwa umutekano.

Denis Lubega yagize ati “tumaze kumva ibyo Nyakwigendera Nakalanzi yabwiye polisi twabwiye umwe mu muryango wabo wari utuye mu butaka bwa Nyakwigendera ko abuvaho akajya gushaka ahandi atura kuko byagaragaraga ko ubutaka bwari ubw’umukecuru bashaka kumuhohotera”.

Muhungu John Kampala

 

2,870 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.