umu amakuru-  Uko aseka wagirango ntago asigaje ibyumweru 2 ngo yitabe Imana | Umusingi

Sheba  Uko aseka wagirango ntago asigaje ibyumweru 2 ngo yitabe Imana

Please enter banners and links.

Sheba

 

Umukobwa ukiri muto urwaye kanseri mbere yo gupfa yasabye ko yahura n’umuhanzi Sheebah Karungi wo muri Uganda maze barahura ariko abamubonye batangajwe n’uburyo aseka nkaho atabura ibyumweru 2 ngo apfe.

Umuhanzi Sheebah Karungi ukunzwe cyane muri Uganda ndetse no mu Rwanda waririmbye indirimbo nyinshi zakunzwe zirimo  Am in love yabyinanye na Kitoko n’izindi nka Nkwatako ,Wantama ,ni ndi nziza cyane yitwa Wadawa x,akaba yarababajwe no guhura n’uyu mwana ugiye gupfa.

Sheba

Sheebah Kalungi akaba yararize bitewe n’uburyo umufana we wamukundaga cyane agiye gupfa nyuma y’ibyumweru 2 gusa kuko abaganga niko bamubwiye.

Sheebah yagize ati “inseko yawe iratangaje kandi ndabona ukomeye ariko nizera ibitangaza Imana ikora wasanga ugifite indi myaka myinshi yo kubaho.

sheebah ka

Yakomeje avuga ko uburyo uwo mwana aseka atitaye kubyo abaganga bamubwiye bigaragaza ubuhanga bwe no gukomera muri we ati ndimo gutekereza uko wirirwa utekereza aho uba uri hose ,umuryango wawe ibyo utekereza n’inshuti zawe ariko ntakundi reka dusenge Imana niyo izi igikurikiraho.

Uyu mwana w’umukobwa yumvaga atapfa adahuye n’umuhanzi Sheebah kuko atabona icyo avuga yavuye ku isi atabonanye n’umuhanzi akunda cyane.

Sheebah yasabye abaturage bo muri Uganda kujya kwipimisha kare iyi ndwara ya kanseri ndetse asaba abantu bose gufatanya bakarwanya iyi ndwara.

K.Janet

4,360 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.