
Imiryango itegamiye kuri Leta irasaba ko gufunga abanyabyaha byagabanuka
— September 2, 2016
Please enter banners and links.
Imiryango itegamiye kuri Leta (civil Society)mu Rwanda irasaba Leta ko yashakisha ubundi buryo ariko ikagabanya kohereza abanyabyaha muri gereza.
Frank Mugisha ushinzwe ibyamategeko mu rugaga rw’imiryango itegamiye kuri Leta yavuze ko amategeko akwiye kuvugururwa hakabaho abanyabyaha bacibwa amande aho koherezwa muri gereza nkuko ikinyamakuru The East African kibivuga.
Icyo kinyamakuru kivuga ko hari ibibazo byinshi bikomeye biterwa n’ifungwa ry’abantu benshi birimo ingo gusenyuka ,gutunga abantu benshi muri gereza bihenda ,kubavuza n’abantu kwiheba cyane biturutse ku gifungo n’ibindi byinshi.
Leta ivuga ko hakiri ibibazo uburyo havugururwa amategeko hagashyirwaho ayo abanyabyaha bidakomeye bajya bacibwa amande aho kujya kuzuza gereza.
Minisitiri w’ubutabera Johnston Busingye avuga ko hari abantu bamwe bagifite imyumvire ko abantu bahanishijwe gucibwa amande Atari igihano kandi nacyo kiba ari igihano.Busingye yagize ati “mu mpe gihamya cyo njyana mu Nteko ishingamategeko kubumvisha ko bizakunda bakabyumva”. Inteko ishingamategeko niyo yemeza imishinga y’amategeko iyo yemejwe itegeko ririgwa rigasohoka mu igaseti ya Leta rigatangira gukoreshwa.
Byahinduwe na Ndayambaje F
3,023 total views, 3 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply