umu amakuru-  IBANGA : Gen.Kayumba Nyamwasa ashenye RNC agarutse I Kigali . | Umusingi

Gen.Kayumbaa  IBANGA : Gen.Kayumba Nyamwasa ashenye RNC agarutse I Kigali .

Please enter banners and links.

Gen.Kayumbaa

 

Nyuma y’aho Ishyaka RNC rya Gen.Kayumba Nyamwasa na Maj.Rudasingwa Theogene risenyukiye haravugwa inkuru ko Gen.Kayumba Nyamwasa ashobora kuba afunga rase zinkweto ze kugirango yerekeze inzira y’iKigali.Ikinyamakuru Umusingi kimaze iminsi gicukumbura amakuru avugwa ko Gen.Kayumba ashobora kugaruka mu Rwanda.

Ibinyamakuru bitandukanye byo hanze y’uRwanda  byagerageje kubaza Maj.Rudasingwa Theogen na Gen.Kayumba Nyamwasa impamvu yatumye bashwana kugeza aho Ishyaka batangije rya RNC  ricikamo ibice 2 maze Maj.Rudasingwa ati Kayumba Nyamwasa twasanze afite agatsiko ka Batutsi bahoze ari abasirikare bamukorera kandi batubahiriza inshingano z’Ishyaka duhitamo kubarekera Ishyaka dukora irindi rigendera kumahame nka ya RNC,ibi akaba yarabitangarije igitangazamakuru cyo mu Bwongereza kimubajije.

Gen.KayumbaGen.Kayumbaa

Hari amakuru avugwa ko Gen.Kayumba Nyamwasa yaba ashenye RNC akagaruka mu Rwanda ariko aya makuru tukaba tukiyacukumbura.

Ikindi gitangazamakuru tutavuga izina ryacyo cyashatse kubaza Gen.Kayumba Nyamwasa impamvu Ishyaka ryacitsemo ibice 2 yanga kugira icyo atangaza ahubwo abohereza kuvugana na Condo abantu bibaza impamvu yanga kuvugana n’itangazamakuru bati buriya ibyavuzwe ko agiye gusubira I Kigali nibyo .

Abantu bumvise ibibazo biri muri RNC ,bumvise Gen.Kayumba yanze kugira icyo avuga bati buriya yanze kuvuga kuko umupangu we wo gusubira  mu Rwanda utaracamo neza.

Hari bamwe bemeje ko Gen.Kayumba Nyamwasa adashobora kugaruka mu Rwanda ko naho ari nta kibazo gihari ,icyari gihari aherutse guhura na Perezida Zuma bakabiganiraho akamwizeza ko nta kibazo azagira ,akaba yarahuye na Zuma aherekejwe na Himbara na Condo.

Gen.Kayumba Nyamwasa agarutse ate?azanywe na nde?Ikinyamakuru Umusingi nkuko hari bamwe baganiriye nacyo bavuga ko Gen.Kayumba Nyamwasa aho yabaga muri Africa y’Epfo atakemerewe kuhaba akaba adafite ahandi yakwerekeza akaba yahisemo kugaruka mu Rwanda akajyanwa muri gereza cyangwa agasaba imbabazi Abanyarwanda bakamubabarira .

Gen.Kayumba Nyamwasa akaba yarakatiwe n’inkiko za hano mu Rwanda bivuze ko aramutse aje yahita ajyanwa muri Gereza akabanza akarangiza ibihano yakatiwe ku byaha byo kugambanira igihugu no guhungabanya umudendezo w’igihugu n’ibindi bitandukanye aregwa.

Hari abatangiye kuvuga ko atari we wenyine waba agarutse kuko n’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe Pierre Celestin Rwigema yari yarahunze igihugu ariko nyuma aragaruka ,Uwimana Evode nawe yari yarahunze igihugu aragaruka n’abandi batandukanye bagarutse ku buryo nawe yagaruka nkuko abo bandi bagarutse.

Mu bijyanye n’igisirikare mu bihugu byegeranye n’uRwanda nka Uganda hari aba General bagiye bahunga igihugu ariko nyuma bakagaruka ndetse nabari hasi y’iryo peti baragarutse.

Gen.David Sejjusa uzwi nka Tinyefuza yari yarahunze igihugu cya Uganda avuga ko Perezida Museveni yari afite umugambi wo kwica aba General batamushyigikiye ariko nyuma yafashe icyemezo asubira mu gihugu cye ubu akaba afungiye muri gereza ya Luzira.

Col.Kiiza Besigye yari yarahunze igihugu cya Uganda amakuru avuga ko yanyuze mu Rwanda akomereza muri Afurika y’Epfo  agezaho yumva ubuhunzi araburambiwe ahitamo gusubira mu gihugu cye ,ahageze Perezida Museveni yahise amufunga birasakuza cyane baramufungura n’ubwo ahora afungwa kubera Politike ariko ari mu gihugu.

Dr.Kiiza Besigye ubu niwe uhanganye na Perezida Museveni ushaka kumukura ku mugati we ariko bitamworoheye kuko n’ubu aherutse kuva mu gihome azira kwirahiza ko ariwe watsinze amatora aheruka muri Uganda.

Ese Gen.Kayumba Nyamwasa agiye gufata icyemezo nk’icya Evode agaruke cyangwa arafata nk’icya Gen.Sejjusa?.

Mu isesengura ry’iyi nkuru hari nabavuze ko agarutse byaba ari byiza agakora ibihano bye bikarangira agasubira muri sosiyete nk’abandi bose bafungwa barangiza ibihano byabo bagataha iwabo cyangwa mu miryango yabo  bagakomeza ubuzima nawe yarangiza ibyo yakatiwe agakomeza ubuzima dore ko ubu ari umusiviri kuko inyota ze yazambuwe n’urukiko rwamukatiye.

Rwego Tony

5,014 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.