Karongi: Mugambira nyiri Golf Hotel yatawe muri yombi.
— August 4, 2016
Please enter banners and links.

Police y’u Rwanda mu karere ka Karongi yaraye itaye muri yombi Aphrodis Mugambira nyiri Hotel Golf Eden Rock akurikiranyweho ibyaha binyuranye birimo n’icyo abakobwa yakoreshaga bamushinja ko abahatira kurarana n’abakiriya.
Muri iki gitondo, CIP Theobald Kanamugire umuvugizi wa Police mu Ntara y’Iburengerazuba Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kumubaza amakuru yifungwa rya Mugambira kuri Telephone ye igendanwa ariko atayitaba ariko hakaba hari ibindi bitangazamakuru yatangarije ko Mugambira afunzwe .
Bimwe mu bitangazamakuru bikaba byanditse ko Umuvugizi wa Polisi y’igihugu mu Ntara y’Ibirengerazuba yavuze ko Mugambira akurikiranyweho icyaha cyo koshya no kuyobya abantu agamije kubashora mu buraya. Aphrodis Mugambira afungiye kuri station ya Police ya Bwishyura aho yaraye afashwe Kuwa 3 Kanama 2016.

Hotel Golf Eden Rock ya Mugambira yubatse ku mazi
Ingingo ya 206 mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda ivuga ko “Umuntu wese ushishikariza, woshya cyangwa uyobya undi muntu mukuru n’aho yaba yabyiyemereye ashaka kumushora mu buraya, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni ebyiri (2.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.”
Mugambira mu minsi ishize yari ari I Kigali aho yavugaga ko afitanye gahunda n’abayobozi bakuru mu nzego zitandukanye akaba yarabwiye Ikinyamakuru Umusingi ko hari abantu bamugambaniye bari mu Karere ka Karongi ndetse akavuga ko bamaze igihe bamuteza ibibazo bashaka no kumufungira Hotel ye.
Gatera Stanley
3,672 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply