Karongi: Mugambira nyiri Golf Hotel yatawe muri yombi.
— August 4, 2016
Please enter banners and links.

Police y’u Rwanda mu karere ka Karongi yaraye itaye muri yombi Aphrodis Mugambira nyiri Hotel Golf Eden Rock akurikiranyweho ibyaha binyuranye birimo n’icyo abakobwa yakoreshaga bamushinja ko abahatira kurarana n’abakiriya.
Muri iki gitondo, CIP Theobald Kanamugire umuvugizi wa Police mu Ntara y’Iburengerazuba Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kumubaza amakuru yifungwa rya Mugambira kuri Telephone ye igendanwa ariko atayitaba ariko hakaba hari ibindi bitangazamakuru yatangarije ko Mugambira afunzwe .
Bimwe mu bitangazamakuru bikaba byanditse ko Umuvugizi wa Polisi y’igihugu mu Ntara y’Ibirengerazuba yavuze ko Mugambira akurikiranyweho icyaha cyo koshya no kuyobya abantu agamije kubashora mu buraya. Aphrodis Mugambira afungiye kuri station ya Police ya Bwishyura aho yaraye afashwe Kuwa 3 Kanama 2016.

Hotel Golf Eden Rock ya Mugambira yubatse ku mazi
Ingingo ya 206 mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda ivuga ko “Umuntu wese ushishikariza, woshya cyangwa uyobya undi muntu mukuru n’aho yaba yabyiyemereye ashaka kumushora mu buraya, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni ebyiri (2.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.”
Mugambira mu minsi ishize yari ari I Kigali aho yavugaga ko afitanye gahunda n’abayobozi bakuru mu nzego zitandukanye akaba yarabwiye Ikinyamakuru Umusingi ko hari abantu bamugambaniye bari mu Karere ka Karongi ndetse akavuga ko bamaze igihe bamuteza ibibazo bashaka no kumufungira Hotel ye.
Gatera Stanley
3,556 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Leave a reply