Uzi Impamvu umuhungu wa Gadaffi agiye kuba Perezida wa Libiya ?
— August 2, 2016
Please enter banners and links.

Umuhungu wa Perezida Gadafi witwa Saif al-Islam Gaddafi aherutse kurekurwa ava muri gereza ubu akaba ameze neza mu gihugu cya Libiya nyuma yo gusimbuka urpfu n’ubwo agikurikiranwa n’urukiko Mpuzamahanga mpanabyaha (ICC) kubera ibyaha ashinjwa byo guhungabanya uburengazira bwa muntu n’ibyaha byibasiye inyoko muntu.
Umwunganira mu mategeko akaba yaratangarije Ikinyamakuru The Telegraph.co.uk ko ubu ari hanze mu gihugu ameze neza .
Saif al-Islam Gaddafi bivugwa ko ari umunyagitugu (Dictator)yari yarakatiwe igihano cy’urupfu n’urukiko rwo muri Libiya agomba kurasirwa ku karubanda ariko burya umunsi w’umuntu iyo utaragera ntapfa ,ubu igihano cy’urupfu bakimukuriyeho ndetse agiye kuba Perezida wa Libiya. Saif al-Islam Gaddafi akaba yarafungiye mu Majyepfo y’igihugu cya Libiya mu Mujyi witwa Zintan.


Umwunganizi we witwa Karim Khan QC yatangarije igitangazamakuru France 24 ko yarekuwe mukwezi kwa 4 hitabajwe itegeko rya Amnesty ubu akaba ari mu rugo rwe muri Libiya ameze neza nta kibazo.
Uyu muhungu wa Gadaffi bikaba bivugwa ko impamvu yarekuwe ni uko bashaka kumugira Perezida w’igihugu cya Libiya amahoro akagaruka kuko kuva ise yakwcwa nta mahoro yigeze aba mu gihugu cya Libiya.
Abantu benshi bababajwe n’urupfu rwa Gadaffi dore ko yagambaniwe n’abazungu akicwa bamusanze aho yari yihishe mu mwobo.
N’ubwo Gadaffi yari umunyagitugu ariko nyuma y’urupfu rwe nibwo batangiye kubona ko yari abafatiye runini .Abana barigaga ku buntu ,abantu bivurizaga ubuntu ,abadafite akazi barahembwaga bakabona ayo kubatunga n’ibindi byinshi.
Nyuma yo kubona ko nta wundi wagarura amahoro muri Libiya ibihugu nka America ,Ubufaransa n’ibindi byahisemo ko umuhungu wa Gadaffi witwa Saif al-Islam Gaddafi bwo basanze ataricwa nkuko yari yakatiwe urwo kwicwa arasiwe ku gasozi isi yose irebe ko ariwe bakoresha kugirango imirwano n’intambara bishire muri Libiya.
Ariko kuri iki gitekerezo abantu batandukanye baragishimye aho kugirango abantu bakomeze bicane ariko uyu mugabo abaturage bumvise ko yarekuwe ndetse agiye kuba Perezida babyishimira n’imirwana bakayihagarika.
Abandi bavuga ko ibihugu byagize uruhare mukwica Gadaffi byatangiye gusaba imbabazi kubera ko basanze baramwiciye ubusa kuko abagundiriye ubutegetsi muri Afurika n’ibenshi uhereye no kuri Robert Mugabe wa Zimbabwe n’abandi benshi bamaze imyaka n’indi myinshi kubutegetsi .
Gatera Stanley
3,216 total views, 5 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
Shingiro Eraste ushaka kunyanganya umutungo wa ADEPR ,uvuga ko akorana n’abasirikare bakomeye yashakaga gufungisha abanyamakuru 2 icyarimwe
Leave a reply