Abagenzura imyitwarie y’abamotari bafunzwe bazira kwaka ruswa
— August 3, 2016
Please enter banners and links.

Abagabo babiri bagenzura imyitwarire y’abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto bafunzwe bazira kwaka ruswa bamwe mu bawukora.
Nkurunziza Daniel na Hitimana Emmanuel ni bo bakurikiranyweho kwaka ruswa uwitwa Nkeshimana Justin y’ibihumbi bitanu by’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo bamusubize moto ye bamwakiye mu murenge wa Gatenga, ho mu karere ka Kicukiro ku itariki 30 Nyakanga 2016 kubera kuyitwara nta ruhushya rubimwemerera.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu yavuze ko aba bombi bafatiwe mu murenge wa Kigarama, muri aka karere aho bari bajyanye iyo moto.
SP Hitayezu yakomeje agira ati:” Aba bakurikiranyweho iki cyaha bafatiwe mu cyuho ku itariki 1 Kanama 2016 bamaze guhabwa iyo ruswa na Nkeshimana; wahise aha ayo makuru Polisi y’u Rwanda.”
Yagize kandi ati: “Bakoranye inyandiko na Nkeshimana igaragaza ko bamuhaye imbabazi kandi ko bamusubije moto ye nta ndonke iyo ari yo yose bamwatse. Abapolisi bakurikiraniraga hafi ibyo bakoraga ku buryo abo bombi bakimara kwakira iyo ruswa bahise babafata.”

Yavuze ko bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Gikondo mu gihe iperereza rikomeje.
SP Hitayezu yagize ati:” Nkurunziza na Hitimana bakoze ibitari mu nshingano zabo ndetse barengaho baka ruswa . Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda ni ryo rifite ububasha bwo gusaba ibyangombwa umuntu utwaye ikinyabiziga kandi ni ryo rihana utabifite.”
Yasoje ubutumwa bwe avuga ko kurwanya ruswa biri mu byo Polisi y’u Rwanda yimirije imbere, bityo asaba buri wese gusaba no gutanga serivisi mu buryo bwubahirije amategeko kandi bakagira uruhare mu kuyirwanya batanga amakuru ku gihe y’abayisaba, abayitanga n’abayakira.
Source :RNP
2,872 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply