Ikigo cy’ubwubatsi cyo muri Turkey cyubatse Kigali Convetion Centre kirashinjwa guhohotera abakozi ndetse bagakubitwa.
— August 1, 2016
Please enter banners and links.

Ikigo cy’ubwubatsi cyo muri Turkey cyahawe amasezerano yo kubaka Kigali Convetion Centre kirashinjwa guhohotera abakozi ndetse ndetse bamwe bagakubitwa iyo bagiye kwishyuza amafaranga bakoreye ubwo bubakaga iyo nyubako ihenze cyane yakorewemo inama ya AU.
Nkuko tubikesha Ikinyamakuru The East African kivuga ko abakozi 250 Kuwa gatatu w’icyumweru cyashize bazindukiye ku biro byaho iki kigo cyubatse Kigali Convetion Centre gikorere ku Kimihurura baje kwishyuza amafaranga yabo.
Icyo kigo kikaba cyitwa Summa,abakozi bakaba barazindukiye nkubiro kugirango babonane n’ubuyobozi bukuru bw’iki kigo bubishyure amafaranga yabo .
Aba bakozi batangarije iki Kinyamakuru ko basaba ko Perezida Kagame yabatabara akabwira iki kigo kikabishyura kuko bagerageje izindi nzego titandukanye zirananirwa kandi barakoreshwaga amanywa n’ijoro.
Abakozi bavuga ko bakoreshwaga amanywa n’ijoro bubaka Kigali Convetion Centre kugirango irangirire kugihe inama ya Afurika y’unze ubumwe ishobore kuberamo nkuko yagombaga ndetse yatangiye Kuwa 10-18 Nyakanga 2016.

Bamwe mu bakozi bari aho Summa ikorera ku Kimihurura (Photo The EastAfrican)
Bamwe muri twe twakoraga ijoro ryose amasaha yikirenga ariko ntibabiha agaciro ngo baduhembe neza natwe .
Twategetswe gusinya kontaro (Contracts)tutabanje gusoma ibikubiye mu masezerano ndetse ntitwahabwa kopi (copies) nkuko bisobanurwa na Janvier Habarurema uhagarariye abakozi.
Abakozi bavuga ko iyo babazaga amasezerano basinyi ko batahawe kopi babwirwaga nabi abandi bagakubitwa ndetse n’amafaranga bakoreraga basangaga atariyo yashyizwe kuri konti zabo bajya kubaza bagakubitwa.
Kuwa gatatu w’icyumweru gishize nkuko iki kinyamakuru kibivuga ko abakozi bagera kuri 266 bahuriye aho ibiro by’iki kigo cyabanya Turkey gikorera ku Kimihurura bashaka Summa ariko bababwira ko adahari.
Ikinyamakuru The EastAfrican cyashatse kubaza impamvu abakozi birundiye ku kicaro cya Summa ariko ntibahabwa igisubizo .
Ubuyobozi bwa Summa bwagize buti mwihangane ntago twavugana namwe aka kanya ahubwo mwabaza Minisiteri ishinzwe abakozi kuko iki kibazo barakizi.
Summa ikaba nanone yaravuze ko hari inama irimo gukorwa hagati y’iki kigo n’abakozi ba Minisiteri kugirango ikibazo gikemuke,kandi nigekemuka muzabimenyeshwa ariko Summa ntiyasubiza itangazamakuru ku bijyanye n’iki kibazo.
Abashinzwe umutekano kuri Summa bavuga ko bahawe amabwiriza ko nta munyamakuru wemerewe kwinjira aho Summa ikorera.
Aba bakozi bavuga ko ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo n’abakozi ba Minisiteri y’abakozi bananiwe gukemura ikibazo ahubwo bakabogamira ku ruhande rwa Summa .
Aba bakozi nanone bashinja uwitwa Damascene Gakuba ushinzwe abakozi mu Karere ka Gasabo kugaragaza uruhande abogamiyeho rwa Summa .
Solomon Ndushabandi yabwiye iki Kinyamakuru ko Gakuba yababwiye ko atavugana nabo ahubwo azavugana na Summa bakibaza icyo azajya kuvugana na Summa atabanje kubumva ngo amenye uko ikibazo giteye.Umwe mu bahohotewe yagize ati Perezida Kagame wenyine niwe uzaza kudukiza aka karengane dukorerwa .
Mu bahohotewe bavuga ko bakoreshwaga ubutitsa ndetse nta n’ikiruhuko twahawe giteganywa n’amategeko kuko no ku minsi yo kwibuka abazize Jonoside yakorewe Abatutsi twe baradukoreshaga kandi ari ikiruhuko gitangwa n’amategeko mu gihugu hose.
Bagenzi bacu barirukanywe kubera kubaza uburenganzira bwabo bakabwira abashinzwe umutekano ntibabemerere kongera kwinjira bagataha kuko ntaho bajya kurega kuko babimye kontaro zabo.
Bamwe muri abo bakozi bavuga ko bahohotewe haba ku mibiri yabo cyangwa amagambo akomeretsa bakorerwa n’umuyobozi wa Summa ushinzwe abakozi kubera iki kigo cyashyizweho igitutu na Leta kugirango kirangize inyubako inama itazageza igihe itararangira.
Mugenzi wacu yakomerekejwe n’imashini zihinga arakomereka cyane n’ubu arakivuza ntarakira ku buryo ashobora kumugara burundu abandi intoki ziracika kubera imashini .Abakozi barifuza ko Leta yinjira muri iki kibazo .
Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo Judith Uwizeye yatangarije iki kinyamakuru ko azi akibazo cya Summa n’abakozi akaba yaragishinze bamwe mu bakozi ba Minisiteri kugirango bagikurikirane bagikemure.
Minisitiri akaba yarahakanye ko ikigo Summa kitahohoteye abakozi nkuko babivuga ndetse nta nubwo gishaka kubambura nkuko babitekereza n’ibibazo by’ubwubatsi bisanzwe.
Minisitiri yakomeje avuga ko abakozi ikibazo ari uko bashaka kuza bose mu itsinda rimwe kugirango bumvikanishe ko ikibazo cyabo gikomeye ariko mu byukuri hari abo wasanga nta kibazo bafite.
Minisitiri yakomeje avuga ko abakozi ba Minisiteri barimo guhamagara umwe ,umwe bakaganira nawe bari kumwe n’abakozi ba Summa ,bakareba uko amasezerano ateye ndetse bakumvikana uko ikibazo bafatanya kukirangiza.
Summa ikaba yarasinye amasezerano ya Miliyoni$300 ahwanye n’amafaranga y’uRwanda Miliyari Rwf229 yo kurangiza Kigali Convetion Centre ,ifitemo na Radisson Blu Hotel, muri 2015 aribwo iyi yatangiye akazi nyuma yo kwirukana indi Sosiyete y’ubwubatsi y’Abashinwa yitwaga Beijing Construction Engineering Group (BCEG).
Summa bivugwa ko atari ubwambere yandikwa mu binyamakuru kuko ikigera mu Rwanda nabwo yigeze kwandikwaho kuzana abakozi bayo idashaka gukoresha abene gihugu cy’uRwanda.Ubu bivugwa ko nabwo yazanye abakozi bayo bagera kuri 500 mu bakozi bagera ku 1700.
Byahinduwe mu Kinyarwanda na Gatera Stanley
3,312 total views, 3 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Leave a reply