Kwingingira abafana bawe ngo bagutore muri Guma Guma wakora ubukwe ukabaheza inyuma y’urugo abandi bagakubitwa
— July 31, 2016
Please enter banners and links.

Kuri iki Cyumweru tariki 31 Nyakanga 2016, nibwo Butera Knowless yasabwe anakobwa na Ishimwe Clement, nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko.
Ni ubukwe bwabaye mu muhezo, ndetse hari n’abakubiswe bagerageza kwihera ijisho ariko bamwe mu bakubiswe n’abafana be bahoraga bamutera inkunga yo kumushyigikira mu bikorwa bye abandi bangiwe kwinjira.



Ibi birori byabereye ku i Rebero aho bakunda kwita ku babikira, mu birometero nk’icumi witaruye umujyi wa Kigali rwagati.
Kwinjira byasabaga kwerekana urupapuro rw’ubutumire, ndetse hari hari n’urutonde rwanditseho abatumiwe kuburyo nta n’uwari kurutira, bishimangira ko nta muvumbyi n’umwe wari wemerewe kuhakandagira.
Umwe mu bafana be yagize ati “turamukunda kandi twahoraga tumushyigikira no muri Guma Guma twaramushyigikiye ,twajyaga mu bitaramo kumushyigikira none atweretse ko atatuzi kabisa ,ubuse ntazongera gushaka abafana?”.
Abandi hirya no hino bavugaga ko ari uburengenzira bwa Knowless gutumira abashaka abandi akabirukana kandi yabivuze mbere ko ubukwe bwe buzaba butandukanye n’igitaramo.

Abana bagerageje kurira ibiti bashaka kumureba


Babanzaga kukureba amazina yawe niba waratumiwe
Mu muco wakinyarwanda iyo umuturanye ,inshuti ,abavandimwe umwe yakoraga ubukwe mwese mwagombaga kubutaha ariko kubera iterambere ryaje ,ukora ubukwe abafite imibare y’abantu yatumiye ashobora kwakira.
Ikindi cyera abantu babaguriraga ibigage n’urwagwa bakinywera bakaganira bakishima ariko ibyo nabyo bisigaye hacye ndetse mu mujyi ngo ubukwe burimo ikigage n’urwagwa n’ubwagiturage cyeretse iyo harimo inzoga zo bita wisiki n’izindi z’urufuro nka Tubo ,Skol n’izindi nk’izo nibwo bwitwa ubwo mu mujyi.
Abana n’abasore bagerageje kurira ibiti ngo birebere ubukwe bw’umuhanzi bakunda ariko naho bakabamanurayo n’imijugujugu.
Noella
3,135 total views, 3 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Leave a reply