APR FC yatwaye igikombe nyuma yo gutsindwa na AS Kigali
— July 17, 2016
Please enter banners and links.

Uyu munsi Kuwa 17 Nyakanga 2016 ikipe ya APR FC yatwaye igikombe cya Shampiona ya 2015/2016, aho mu mukino wa nyuma wa Shampiona yatsinzwe na As Kigali ibitego 2-1
N’ubwo ikipe ya APR Fc yari yaramaze kwizera igikombe cya Shampiona nyuma y’aho Rayon Sports yari yatsinzwe na Muhanga, iyi kipe yamaze gushyikirizwa igikombe cy’uyu mwaka nyuma yo kurangiza imikino yose ifite amanota 67, mu gihe Rayon Sports iyikurikiye ku mwanya wa kabiri yo ifite amanota 61.


Muri uyu mukino wahuje APR Fc na AS Kigali, ikipe ya As Kigali niyo yabanje igitego cyatsinzwe na Onesme mu gice cya mbere, Sugira Ernest wahoze akinira APR Fc aza gutsinda icya kabiri mu gice cya kabiri, mu gihe Emery Bayisenge yaje gutsinda igitego cy’impozamarira ku munota wa nyuma w’inyongera.
Iki gikombe APR Fc itwaye, kibaye igikombe cya 16 cya Shampiyona itwaye, kikazayifasha guhagararira u Rwanda mu mikino ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’Afurika.


Bamwe mu bafana ba APR FC bakaba bari bazi ko umutoza wa AS Kigali Eric Nshimiyimana ari bwemere atsindwe kubera ko atahemukira ikipe yakuriyemo ndetse yakiniye akayihesha ibikombe byinshi ,atahemukira ikipe ya APR FC ku mukino wanyuma ariko yaberetse ko nta mikino irushanwa aba ari irushanwa nta byamarangamutima.
Indi mikino y’umunsi wa nyuma wa Shampiona uko yarangiye
Musanze 2-0 Rayon Sports
Mukura 4-0 Bugesera
APR FC 1-2 AS Kigali
Amagaju 0-0 Sunrise
Kiyovu 2-2 Muhanga
Ikipe ya Musanze ikaba yarokotse kumanuka mu kiciro cya kabiri nyuma yo kwandagaza ikipe ya Rayon Sports ikayitsinda ibitego 2 byose kubusa.
Gatera Stanley
2,653 total views, 5 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
Leave a reply