Perezida Museveni yashyizeho uburyo bwo kugabanya kwiba amajwi igihe cy’amatora
— September 8, 2020
Please enter banners and links.

Kuri uyu wa mbere tariki 7 Nzeri 2020, Perezida Museveni wa Uganda yavuze ko guverinoma iri mu nzira yo gushaka ibikoresho byo kugenzura amatora hakoreshejwe uburyo bwa kera bagerageza kugabanya uburiganya mu matora ari imbere. Ibi bikaba ari bimwe mu nshingano zange kuva 1961 kugira uruhare mu ibarwa rya amajwi muri Uganda, nange rero niyemeje kuziba icyo cyuho.
Perezida Museveni yagize ati “ Inzira imwe rukumbi yo kuziba icyo cyuho kidashingiye ku maso y’abaturage nuko twakurikirana amatora y’abaturage hakoreshejwe uburyo bwo gutera igikumwe kuri buri mu turage ku buryo abatora biyandikisha rimwe gusa”.
Perezida Museveni yavuze ko muri Nyakanga uyu mwaka abayobozi bagera ku munani bakomeye bo muri komisiyo y’amatora, barimo umunyamabanga umazeho igihe kirekire witwa Sam Rwakojo, bivugwako birukanwe bazira ruswa ijyanye no gucapa ibikoresho by’itora mu matora ya 2021.
Icyakora, umuyobozi wa komisiyo y’amatora, Justice Simon Byabakama Mugenyi, nyuma yavuze ko abo bayobozi batanze isoko mu gusaba ikiruhuko cy’izabukuru hakiri kare kubera impamvu zabo bwite.
Museveni yakomeje avuga ko gahunda yo gutora hakoreshejwe gutera igikumwe ari inkuru ibabaje ku ngabo zirwanya demokarasi, byibuze ku kibazo cyo gutora incuro nyinshi no kwiyandikisha kenshi ati “bizakemuka kuko igikumwe kizajya gisomwa rimwe gusa kandi bikaba bigomba guhura n’amajwi yagaragaye mu gasanduku k’itora. Ikibazo cya ruswa , iterabwoba, ibitero, n’ibindi ni ibya polisi na rubanda mu kudufasha kumenya abagizi ba nabi, izi ngamba zikaba zizatuma havaho uburiganya mu matora y’igihugu”.
Perezida Museveni yakomeje agira ati” Nyamara twarimo duteshwa agaciro n’abantu binjiye mu ishyaka ryacu NRM ubwo twavaga mu bihuru twakoresheje uburyo bwo gutonda umurongo inyuma y’abakandida twihitiyemo kandi byakozwe mu mucyo cyane”.
Museveni yafashe ubutegetsi mu gihe yari ayoboye ingabo z’inyeshyambamu 1986 kandi ababikurikiranira hafi bavuga ko bashidikanya ko atazigera areka ubutegetsi binyuze mu matora ya demokarasi.
Ishimwe Marie Gabriella
2,432 total views, 3 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
Kuki Umuhungu wa Gen Fred Rwigema atatashye ubukwe bwa mushiki we Teta?
Leave a reply