Isesengura:Ese RGB yaba ifite inyungu mu bibazo bya ADEPR?Kuki idakemura ibibazo biyivugwamo.
— September 9, 2020
Please enter banners and links.

Hashize igihe havugwa ibibazo byingutu muri ADEPR ariko hibazwa impamvu bidakemuka ku buryo bamwe mu ba Kristo batangiye kwibaza niba ikigo gishinzwe imiyoborere mu Rwanda (RGB) gishobora kuba gifitemo inyungu.
Ubu mu bayobozi bakuru muri ADEPR harimo amakimbirane akomeye nyuma yaho Umuvugizi wungirije Rev.Karangwa John afunguriwe aho yari amaze amezi 8 afungiwe muri gereza ya Mageragere agasubira mu kazi ariko akaba yishyuza umushahara w’amezi 8 yamaze afunze ariko akaba yarawimwe.
Avuga ko akwiye kwishyurwa kuko yabaye umwere kandi atasimbuwe mu gihe Umuvugizi mukuru wa ADEPR Rev.Karuranga Ephrem nkuko amakuru agera ku Kinyamakuru Umusingi avuga ko ibyo atabikozwa ko atagomba guhemba umuntu utarakoze akazi kandi ko Karangwa John agomba kubanza gusobanura aho yari ari cyangwa akerekana ko yabaye umwere.
Mu nyandiko zitandukanye aba bayobozi bagiye bandikirana bivugwa ko Ubushinjacyaha bwajuririye umwanzuro w’urukiko rwarekuye Rev.Karangwa John bivuze ko igihe n’isaha dushobora kumva yongeye kwitaba ubutabera.


Umuyobozi wa RGB Dr.Kayitesi Usta

Perezida Kagame ari kumwe n’umuyobozi wa RGB Dr.Kayitesi Usta
Hari bamwe mu ba Kristo muri ADEPR bashyigikiye icyemezo cya Rev.Karuranga Ephrem cyo kwanga kwishyura Karangwa John umushahara we kubera ko aramutse amwishyuye kandi hari abandi bafunzweho igihe gito ku cya Karangwa ndetse banirukanwa mu itorero ku buryo nabo bavuga bati Karangwa araramuka ahembwe yarafunzwe igihe kirekire ku cyacu natwe ubwo bazadusubiza inshingano twambuwe.
Bivuze ko abantu bose bareshya imbere y’Imana utangiye gutonesha bamwe mu ba Kristo uba utagikorera Imana ,ibi bikaba bimaze kuba ikibazo gikomeye kugikemura kandi Karangwa John arimo gukora ibishoboka byose kugirango ahembwe n’abandi barimo gukora ibishoboka byose naramuka ahembwe nabo basubizwe inshingano bambuwe aho rero niho hari abifuza ko RGB ifite amadini mu nshingano ikwiye gukemura ibibazo biri muri ADEPR.
RGB yagiye yandikirwa kenshi ko yakemura ibibazo bya ADEPR ariko nta kintu na kimwe kigaragara irimo gucyemura kandi uko birushaho kwiyongera niko Abakristo nabo barushaho kujya ku ruhande runaka bamwe usanga bashyigikiye uruhande rwa Karangwa abandi bashyigikiye uruhande rwa Karuranga abandi bashyigikiye uruhande rwa Bishop Sibomana Jean wahoze ari Umuvugizi mukuru wa ADEPR n’itsinda rye bashaka kugaruka.
Hari abavuga ko muri RGB harimo abayobozi batandukanye nabo harimo bashyigikiye uruhande rwa Rev.Karangwa John abandi bagashyigikira uruhande rwa Rev.Karuranga John ndetse hari n’izindi nzego zibirimo zitigaragaza ariko zifitemo inyungu nazo zitagaragara.
Amakuru agezweho ni uko hari inama iherutse kuba ya Nyobozi ya ADEPR na RGB yatumiwe kugirango hakemurwe ikibazo kiri hagati y’Umuvugizi mukuru Rev.Karuranga Ephrem n’Umuvugizi wungirije Rev Karangwa John ku buryo inama yarangiye hafashwe imyanzuro ko Rev.Karangwa John agomba kwishyurwa amafaranga ye y’amezi 8 ariko Karuranga ageze mu biro (Office)yanga kumwishyura.
Ese aba bantu ni abakozi b’Imana koko cyangwa bafite abandi bakorera?ese uwo bakorera aba muri RGB?ese ko Abakristo batangiye inzego zitandukanye ndetse bagatakira na Perezida wa Repubulika Paul Kagame ikibazo cyabo kizumvwa na nde?.
Ko bagaragaje n’uburyo Rev.Karuranga Ephrem n’abandi bayobozi barimo Umunyamabanga wa ADEPR Gatemberezi n’abandi uretse Karangwa wenyine bakorana n’abarwanya igihugu nkuko mu nkuru zacu twagiye tubigaragaza ariko abantu nkabo bakaba bakitwa abakozi b’Imana ku buryo Abakristo babona ko idini ryabo riyobowe nabi n’abantu bafite izindi nyungu ndetse uretse n’ibyo hari na Audit yagiye igaragaza uburyo imitungo yanyerejwe indi bakaba barayigwijeho.
Gatera Stanley
3,577 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Amayobera n’urujijo mu rubanza rw’abahoze ari abayobozi ba ADEPR rwaburanishijwe aho gusomwa
Ese Perezida Museveni uburyo yakiranywe urugwiro n’Abanyarwanda hari abo byababaje?(Vedio)
Kuki Gen Muhoozi yatangiye kwita Kagame Uncle no kumusura kandi ibibazo ubwo byavukaga imipaka igafungwa atabimwitaga ?Reba amafoto afite byinshi asobanuye
Umva agakino gashya kari muri ADEPR ariko katazorohera abayobozi ,Laptop na kashe ngo byaribwe I Rusizi haribzwa byibwe na nde?
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply