umu amakuru- Umugore yitwitse arapfa ariko asiga ibibazo bitabonerwa ibisubizo | Umusingi

Umugore yitwitse arapfa ariko asiga ibibazo bitabonerwa ibisubizo

Please enter banners and links.

Niba ukunda gusoma kandi ushaka kumenya amakuru hirya no hino ku isi ntugacikwe gusoma Ikinyamakuru Umusingi kuko kibagezaho amakuru utasanga ahandi.

Uyu munsi tugiye kubagezaho inkuru y’umugore witwitse agasiga ibibazo bitabonerwa ibisubizo ,uwo mugore akaba yateye ubwoba abaturage muri Buddo muri Town Council ya Kyengera muri Uganda .

Uwitwitse yitwa Ruth Nakitende w’imyaka 47 hakaba hataramenyekana impamvu yatumye yitwiga agapfa.

Umuhungu wa nyakwigendera witwa Arafat Birungi avuga ko nyina Kuwa kane yavuye kwa muganga aho yari yagiye nka saa munani z’ijoro araryama nta kibazo.

Ariko ngo icyabakuye umusatsi ku mutwe ni uko mu gitondo cyo kuwa gatanu mu ma saa kumi n’ebyiri bagiye kumva bumva arimo kuvuza induru atabaza inyuma y’inzu bagiye kumugeraho basanga yitwitse umuriro urimo kumutwika ari mwinshi cyane.

Poliisi ya Buddo yaje imutwara mu bitaro bya Lubaga ariko ibitaro byanga kumwakira bityo bamutwara mu bitaro bya Kiruddu ariho yapfiriye.

Christine Nalweyiso ni umuvandimwe wa nyakwigendera ariko yavuze ko bataramenya icyatumye umuvandimwe wabo afata icyemezo cyo kwitwika kubera ko iyo yagiraga ikibazo kimukomereye ariwe yabwiraga ariko kuri iki kibazo cyatumye yitwika akaba atamubwiye.

Ibyo umugabo wa Nyakwigendera yavuze

Umugabo wa Nyakwigendera yitwa Twaha Ssennabulya yavuze ko buri gihe iyo yagira ikibazo umugore we yamukomezaga akamwihanganisha ariko ubu akaba avuga ko atazi icyo akurikizaho nyuma y’urupfu rwe kuko amusigiye umuzigo munini cyane.

Akomeza avuga ko yabanje guhakana yumvise ko umugore we yitwitse agashya agapfa kubera ko ngo yumvaga umugore we atatekereza kwiyica yitwitse kandi ko nta kibazo yari azi afite kimukomereye.

Ariko hari abatangiye gucyeka ko iyo yagiye kwa muganga bashobora kuba baramusanzemo indwara imuteye ubwoba akananirwa kubyakira agahitamo kwiyica cyangwa se kugenda ijoro dore ko nabyo atari byiza ashobore kuba yarahuye n’abagabo bakamufata kungufu wenda se bakaba baramwanduje nabyo bikamunanira kubyakira.

Ibyo byose n’ibindi byinshi abantu bibaza ariko badashobora kubonera ibisubizo kuko uwakababwiye icyari cyatumye yiyica yitwitse nyine yamaze gupfa ibindi bizasigara mu mitima y’abantu bibaza gutyo guso.

Muhungu John-Kampala

3,960 total views, 5 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.